BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

sam
Last updated: July 17, 2025 10:20 am
sam
Share
SHARE

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution populaire) urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimangiye ko Perezida Félix Tshisekedi agomba gukurwa ku butegetsi.

Uyu mugabo uri muri Uganda ashimangira ko ashyigikiye AFC /M23 n’abandi banyepolitike bashaka gukuraho ubutegetsi bwa RDC .

Ati “Dushima kandi dushyigikiye impamvu ya AFC/M23, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abavuga abaturage bakumva. Agakiza ka RDC kari mu gukuraho vuba Bwana Felix Antoine Tshisekedi.”

Thomas yanyomoje raporo nshya y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ihamya ko afashwa n’ubutegetsi bwa perezida Museveni avuga ko iyo Leta ya Uganda iba imufasha, abarwanyi be baba bari ku marembo y’umurwa mukuru wa RDC, Kinshasa.

Thomas avuga ko amasezerano y’u Rwanda na RDC abona atazakemura ibibazo by’intambara biri mu burasirazuba bw’igihugu.

Thomas Lubanga yashinze ishyaka CRP (Convention pour la revolution Populaire) hamwe n’umutwe wa FRP tariki ya 10 Mutarama 2025, afite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi avuga ko bwamunzwe na ruswa no kunanirwa gufata ibyemezo.

Abarwanyi b’umutwe we bakorera mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa RDC.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?