Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta,na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba Minisitiri w’Umutekano muri DR.Congo, Jacquemain Shabani Lukoo, bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Sheikh Abdulaziz bin Faisal bin Mohammed Al Thani, i Doha bagirana ibiganiro.
Mu itangazo rivuga ko Cheikh Abdulaziz bin Faisal bin Mohammed Al Thani, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu muri Qatar yahuye mu bihe bitandukanye na Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, anahura na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba Minisitiri w’Umutekano muri DR.Congo, Jacquemain Shabani Lukoo, unashinzwe kwegereza ubutegetsi abaturage n’ibijyanye n’umuco gakondo.
Uko guhura ngo kwatumye abayobozi baganira inyungu rusange zihari, no kurba uko hakongerwa imikoranire mu bikorwa bihuriyeweho.
Qatar ikomeje kugira uruhare mu guhuza leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 rimaze igihe rigenzura ibice by’uburasirazuba bwa DRC .
Qatar Kandi yahuje perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Tshisekedi wa DRC mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati y’ibihigu byombi.
U Rwanda na DRC byasinyanye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025 ku buhuza bwa leta zunze ubumwe za Amerika.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rusabwa gukora muri aya masezerano.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi,bazashyirira umukono ku nyandiko yunganira aya masezerano imbere ya Perezida Donald Trump mu gihe cya vuba.