BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

sam
Last updated: July 16, 2025 9:56 am
sam
Share
SHARE

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi bigiye kwimurirwa mu cyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro.

Ni gahunda igamije kubungabunga umutekano wabyo ndetse no kwirinda inkongi za hato na hato zikunze kwibasira ako gakiriro.

Bitangajwe nyuma y’inkongi z’umiriro zikomeye zagiye zigaragara ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine , yabwiye itangazamakuru ko ari gahunda ngari igamije kongera umutekano no kunoza aho abakora ibikorwa by’ ububaji n’abakora ibikoresho byo mu nzu bakorera.

Yavuze ko ububiko bw’ibikoresho, buri aho ashobora kwibasirwa n’inkongi y’umurira na bwo buzimurwa n’ahandi hazakorerwa ubugenzuzi.

Ntirenganya yagize ati: “Ku Gisozi hazasigara gusa amaduka agaragaza ibikoresho byamaze kurangira (showrooms), bijyanye n’ibisabwa mu icukumbura no kurengera umutekano.”

Yongeyeho ko igihe ntarengwa cyo kwimura aba bacuruzi kitaramenyekana, kuko gahunda yo kubimura ikiri gukorwaho.

Umujyi wa Kigali utangaza ko uri gukorana n’inzego bireba mu gusuzuma aho ibikorwa biri, gushaka ahandi habereye kwimurirwa ibi bigo, no kwemeza ko byose bikorwa mu buryo bwimbitse kandi buteguye neza ariko ntiwatangaza igihe bizatangirira

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta,na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

2 Min Read
Mu Rwanda

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

1 Min Read
Mu Rwanda

Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yarashwe agiye gucukura amabuye y’agaciro muri Pariki ya Nyungwe.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?