BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

sam
Last updated: July 14, 2025 1:21 pm
sam
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu ayoboye kigiye kohereza intwaro z’ubwirinzi kuri Ukraine, zirimo na Missile za Patriots mu kuyifasha guhangana n’ibitero by’uburusiya bikomeje gukaza umurego.

Ni ubutumwa bushimangira icyemezo cya Trump cyo gusubukura ibikorwa byo koherereza Ukraine intwaro kugira ngo ikomeze kwirwanaho mu gihe yugarijwe n’ibitero bya drones na misile.

Trump yagaragaje ko yizeraga ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ashaka amahoro, ariko ngo ibyo avuga ku manywa bitandukanye n’ibyo akora ku mugoroba.

Ati “Tuzaboherereza Patriots kuko bazikeneye cyane, kubera ko mu by’ukuri Putin yatunguye abantu benshi. Avuga neza, maze akarasa abantu bose ibisasu ku mugoroba […] Ntabwo mbikunda.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Amerika atari yo izirengera ikiguzi cy’izi ntwaro, ahubwo ko ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bizazigura, ibone kuziha Ukraine.

Ati “Ukraine irazikwiye kuko ikeneye kwirinda. Ariko EU izazishyura, ntabwo ari twebwe tuzazishyura. Tuzaba dukora ubucuruzi.”

U Burusiya busobanura ko iyo bugaba ibitero kuri Ukraine, buba bwihorera kuko na yo irasa ku butaka bwabwo, kandi ngo buba bugambiriye gusa ibikorwaremezo by’igisirikare.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

America yavuze ikizaba nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

2 Min Read
Amerika

Abahinga urumogi muri California bakozwemo umukwabu

2 Min Read
Amerika

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

1 Min Read
Amerika

Trump yahamije ko Amerika izakomeza guha intwaro Ukraine

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?