BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Sep 5, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

sam
Last updated: July 14, 2025 1:21 pm
sam
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu ayoboye kigiye kohereza intwaro z’ubwirinzi kuri Ukraine, zirimo na Missile za Patriots mu kuyifasha guhangana n’ibitero by’uburusiya bikomeje gukaza umurego.

Ni ubutumwa bushimangira icyemezo cya Trump cyo gusubukura ibikorwa byo koherereza Ukraine intwaro kugira ngo ikomeze kwirwanaho mu gihe yugarijwe n’ibitero bya drones na misile.

Trump yagaragaje ko yizeraga ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ashaka amahoro, ariko ngo ibyo avuga ku manywa bitandukanye n’ibyo akora ku mugoroba.

Ati “Tuzaboherereza Patriots kuko bazikeneye cyane, kubera ko mu by’ukuri Putin yatunguye abantu benshi. Avuga neza, maze akarasa abantu bose ibisasu ku mugoroba […] Ntabwo mbikunda.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Amerika atari yo izirengera ikiguzi cy’izi ntwaro, ahubwo ko ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bizazigura, ibone kuziha Ukraine.

Ati “Ukraine irazikwiye kuko ikeneye kwirinda. Ariko EU izazishyura, ntabwo ari twebwe tuzazishyura. Tuzaba dukora ubucuruzi.”

U Burusiya busobanura ko iyo bugaba ibitero kuri Ukraine, buba bwihorera kuko na yo irasa ku butaka bwabwo, kandi ngo buba bugambiriye gusa ibikorwaremezo by’igisirikare.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Burera: Polisi yafatanye umugabo ibilo bisaga 200 by’insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari ufite…

AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

Ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na Twirwaneho rwatangaje ko ridashobora…

Perezida Kagame yatangije inama Aviation Africa 2025 iri kubera i Kigali

Perezida Paul Kagame yitabiriye anatangiza inama ya cyenda y'iminsi ibiri yiga ku…

DRC: Abazalendo bo muri Uvira barahiriye ko Generali Gasita ajyenda ari umurambo

Uyu ni umunsi wa gatatu w'imyigaragambyo y'Abazalendo bo muri Uvira bamagana Gen…

Inkuru y’akababaro: Urupfu rw’umuramyi Gogo rwashenguye abatari bake

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose izwi nka Gogo  mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yapfiriye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
Amerika

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka_Raporo ya Loni

2 Min Read
Amerika

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?