Abagabo babiri barimo n’umujyanam w’ubuzima barashwe n’abashinzwe kurinda Parike ya Nyungwe umwe ahasiga ubuzima undi ajyanwa kwa muganga bivugwa ko ngo bari bagiye gucukura zahabu muri Nyungwe.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ahagana saa munani z’ijoro mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga muri mu karere ka Nyamasheke.
Bigirimana Egide wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu mudugugudu wa Nganzo Akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruhambuga, ari mu barashwe ubwo we nabagenzi be bitwikiraga ijoro bajya gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke mu nama bwagiranye n’abaturage bo muri uwo mudugugudu, bwatangaje ko ayo makuru ariyo buburira abaturage kutishora mu bikorwa bitemewe n’mategeko.
Ubuyobozi butangaza ko aba bantu bari benshi bishoye muri pariki ya Nyungwe bafite intwaro gakondo, bakarwanya abashinzwe kurinda pariki maze babiri bakaraswa, umwe agahita yitaba Imana ageze mu bitaro bya Bushenge, undi yakomeretse akaba ari kubitaro bya Kibogora.