BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Sep 5, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > America yavuze ikizaba nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze ikizaba nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

sam
Last updated: July 14, 2025 10:38 am
sam
Share
SHARE

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC atakubahirizwa.

Ambasaderi Lucy Tamlyn yabitangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RIF kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibyumweru bibiri Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zishyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington DC, zibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko mu gihe impande zitashyira mu bikorwa ibyo zemeye muri ariya masezerano, hateganyijwe “ingamba z’ibihano.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kurenga ku byo yabaga yemeye mu masezerano yagiye asinywa n’ubundi hagati yayo n’iy’u Rwanda.

Ambasaderi Lucy Tamlyn yatangaje ko Igihugu cye cya USA cyifuza ko amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa DRC arangira burundu, kandi ko cyiteguye gukora ibishoboka byose

Ati “Ni yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za America ishimangira ko aya masezerano y’amahoro ashyirirwaho ingengabihe ndetse akanashyirirwaho gahunda y’uburyo azashyirwa mu bikorwa. Gahunda yo kuyashyira mu bikorwa irateguye kandi yaratangiye, harimo gushyiraho urwego rwa gisirikare ruhuriweho, ruri guhuza ibikorwa byo kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ndifuza kubabwira ko aya masezerano asobanutse. Twaranabivuze ku mugaragaro ko hazabaho ingaruka mu gihe hatabayeho kuyubahiriza: hari ingamba z’ibihano, urugero nk’ibihano mu bukungu bizafatwa ndetse n’ibyo mu rwego rwa dipolomasi.”

Amb. Lucy Tamlyn yagarutse kuri kimwe mu bikorwa biri mu rwego rw’ubukungu, aho yavuze ko hari umushinga wa Miliyoni 760 USD w’urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga amashanyarazi mu Bihugu bitatu: DRC, u Rwanda n’u Burundi, aho yavuze ko “Hakenewe amahoro kugira ngo rukore.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire wanahagarariye u Rwanda ubwo hasinywaga aya masezerano, aherutse gutangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere, ariko hari n’impungenge kubera uburyo DRC yakunze kwitwara mu gushyira mu bikorwa amasezerano Ibihugu byombi byagiye bisinyana.

Yagarutse ku bimenyetso biri kugaragara ubu, birimo kuba Congo ikomeje kuzana abandi bacancuro ndetse inatumiza intwaro hanze zirimo izikomeye zifashishwa mu ntambara.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Burera: Polisi yafatanye umugabo ibilo bisaga 200 by’insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari ufite…

AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

Ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na Twirwaneho rwatangaje ko ridashobora…

Perezida Kagame yatangije inama Aviation Africa 2025 iri kubera i Kigali

Perezida Paul Kagame yitabiriye anatangiza inama ya cyenda y'iminsi ibiri yiga ku…

DRC: Abazalendo bo muri Uvira barahiriye ko Generali Gasita ajyenda ari umurambo

Uyu ni umunsi wa gatatu w'imyigaragambyo y'Abazalendo bo muri Uvira bamagana Gen…

Inkuru y’akababaro: Urupfu rw’umuramyi Gogo rwashenguye abatari bake

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose izwi nka Gogo  mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yapfiriye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
Amerika

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka_Raporo ya Loni

2 Min Read
Amerika

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?