Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2025, inzu y’ubucuruzi iherereye Nyabugogo hafi ya gare izwi nko kwa Yakobo isanzwe ikoreramo amaresitora, amacumbi, n’ibindi yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Abari aho inkongi ikiba bavuze ko yaturutse ku nsinga z’umuriro w’amashanyarazi zatangiye zituragurika ariko ngo nta wahasize ubuzima kuko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye rugikubita.
Icyakora abahanga mu by’amashanyarazi batangaza ko imiyoboro y’amashanyarazi idakurikije amabwiriza, insinga zishaje, cyangwa ibikoresho bikoresha umuriro birenze ubushobozi bw’inyubako, biri mu mpamvu nyamukuru zishobora gutera inkongi.
Akenshi, usanga ba nyiri inyubako badakora igenzura rya buri gihe ku bikoresho by’amashanyarazi, kandi ntibanakoreshe abatekinisiye babifitiye ubumenyi.