BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

sam
Last updated: July 12, 2025 1:03 pm
sam
Share
SHARE

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro nyuma y’aho ifunguye umupaka wa Bunagana n’indi ikoze ku bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Tariki ya 10 Nyakanga 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, yafunguye umupaka wa Bunagana hashingiwe ku ibwiriza ryatanzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Nk’uko byasobanuwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, umupaka wa Ishasha na wo warafunguwe, kugira ngo ubucuruzi busubukurwe.

Gen Muhoozi yagize ati “Nta gikwiye kubuza abantu gucuruza. Tuzakora iperereza ku bayobozi bose bahagaritse ubu bucuruzi.”

Mu nama y’abaminisitiri ya RDC yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi ku wa 11 Nyakanga, ingingo y’ifungurwa ry’imipaka ihuza Uganda n’ibice bigenzurwa na AFC/M23 iri mu zaganiriweho.

Nk’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yabisobanuye muri raporo y’imyanzuro y’iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, yasabwe gusaba Uganda ibisobanuro kuri iki cyemezo yafashe.

Ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasabwe gufata ingamba kugira ngo abone ibisobanuro byumvikana.”

Ubwo umupaka wa Bunagana wafungurwaga, Bizimana yashimiye Perezida Museveni wumvise gutakamba kw’abaturage, asobanura ko ubucuruzi ntaho buhuriye na politiki.

AFC/M23 na yo yashimiye Perezida Museveni, wahisemo gushyira imbere iterambere ry’abaturage, agasaba ko iyi mipaka ifungurwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

2 Min Read
Mu mahanga

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

1 Min Read
Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?