BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

sam
Last updated: July 11, 2025 9:21 am
sam
Share
SHARE

Abategetsi bavuze ko maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe ku manywa y’ihangu mu murwa mukuru Kyiv.

Uwo maneko w’urwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (SBU) yarashwe amasasu menshi muri parikingi y’imodoka, nyuma yo kwegerwa n’uwamuteye utamenyekanye, wahise ahunga akava aho byabereye, nkuko amashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

SBU ntiyatangaje izina ry’uwo maneko wayo, nubwo ibitangazamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko ari Koloneli (Col) Ivan Voronych.

SBU ishinzwe mbere na mbere ubutasi bw’imbere mu gihugu no kuburizamo ubutasi bw’amahanga (ibizwi nka ’counter-intelligence’/’contre-espionnage’). Wayigereranya na SNR y’u Burundi cyangwa NISS yo mu Rwanda

Ariko kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022, SBU yanagize uruhare rukomeye mu bwicanyi n’ibitero byo kudurumbanya ibintu imbere mu Burusiya.

Mbere, abo mu butasi bwa Ukraine babwiye ibitangazamakuru – birimo na BBC – ko ubwo butasi ari bwo bwishe Umurusiya wari Jenerali ukomeye, Igor Kirillov, wiciwe mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2024.

Muri Mata (4) uyu mwaka, Jenerali Yaroslav Moskalik na we yiciwe mu gitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka i Moscow – igikorwa Uburusiya bwegetse kuri Ukraine.

Ubutasi bwa Ukraine ntibwigeze na rimwe bwigamba ku mugaragaro izo mpfu.

SBU cyangwa polisi ya Ukraine ntibyatangaje impamvu ishobora kuba yihishe inyuma y’iraswa rya Col Voronych.

Polisi ikorera mu murwa mukuru wa Ukraine yasohoye itangazo ivuga ko abapolisi bageze aho byabereye bahasanga umurambo w’umugabo uriho igikomere cy’isasu.

Iryo tangazo rivuga ko abapolisi barimo gukora ngo bamenye umwirondoro w’uwateye ndetse ko “ingamba zirimo gufatwa kugira ngo afungwe”.

SBU yavuze ko irimo gufata “ingamba zuzuye zo gusobanura ibintu byose bijyanye n’icyo cyaha no gushyikiriza ubutabera abagikoze”.

Amashusho ya ’cameras’ z’umutekano – yagenzuwe n’ibiro ntaramakuru Reuters – agaragaza umugabo wambaye ipantalo y’ikoboyi n’umupira wijimye w’amaboko magufi arimo gusohoka mu nyubako iri mu karere ka Holosiivskyi ko mu majyepfo ya Kyiv, nyuma gato ya saa tatu za mu gitondo (9:00) ku isaha yaho ku wa kane, ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo (8:00) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Igihe yagendaga n’amaguru yerekeza ku modoka yari iri hafi aho afite ishashi n’igikapu cyo kwitwaza kijyamo ibintu binyuranye, undi mugabo aboneka yiruka amusanga.

Urubuga Ukrainska Pravda rw’amakuru rwo kuri interineti, rwo muri Ukraine, rwatangaje ko uwateye yakoresheje imbunda nto ya ’pistolet’ ndetse ko yarashe uwo maneko wa SBU amasasu atanu. Urwo rubuga rucyesha ayo makuru abantu rutatangaje amazina.

Ubu bwicanyi bukurikiye icyo Ukraine yise igitero cya mbere kinini cyane cyo mu kirere Uburusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa kabiri, cyakoreshejwemo indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (’drone’) 728 na misile 13 zo mu bwoko bwa ’ballistic’ cyangwa ’cruise’, cyibasiye imijyi inyuranye muri Ukraine.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, igitero cya ’drone’ na misile cy’Uburusiya ku murwa mukuru wa Ukraine cyishe abantu nibura babiri, gikomeretsa abandi 16.

Abategetsi bavuze ko icyo gitero cyo mu ijoro rishyira ku wa kane – cyibasiye uturere umunani two muri Kyiv – cyakoreshejwemo misile 18 na ’drone’ hafi 400. Uburusiya bwakomeje gushinjwa kurasa mu duce turimo abasivile.

Hagati aho, imirwano ku murongo w’imbere wo ku rugamba irakomeje. Ingabo z’Uburusiya zirimo gutera intambwe gahoro gahoro mu burasirazuba bwa Ukraine ndetse zirimo kwisubiza igice cy’akarere ka Kursk ko mu Burusiya ingabo za Ukraine zafashe mu gitero gitunguranye cyo muri Kanama (8) mu 2024.

Uburusiya ubu bugenzura kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’umwigimbakirwa wa Crimea wo mu majyepfo bwiyometseho mu mwaka wa 2014.

Umuhate wo kumvikana ku gahenge muri iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu waracogoye. Perezida w’Amerika Donald Trump arimo kurambirwa kurushaho kubera Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?