BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Abahinga urumogi muri California bakozwemo umukwabu

Abahinga urumogi muri California bakozwemo umukwabu

sam
Last updated: July 11, 2025 9:06 am
sam
Share
SHARE

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakoze umukwabu mu bahinzi b’urumogi bo muri California rufunga umuhanda mu gace k’ubuhinzi ka Camarillo bituma benshi batangira kwigaragambya.

Ibyo byatumye haduka imvururu hagati y’ubuyobozi n’imbaga y’abigaragambya aho bateye ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya.

Ikinyamakuru Los Angeles Times cyavuze ko nta mubare nyawo uratangazwa w’abatawe muri yombi ariko bikekwa ko abahinzi 100 bafashwe mbere y’uko imyigaragambyo itangira.

Imodoka z’ubuyobozi n’za gisirikare zafunze umuhanda mu gace ka Camarillo, ahari inyubako z’ubuhinzi bw’urumogi, (greenhouses), ndetse n’indege za gisirikare zacaga hejuru y’abigaragambya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko amashusho yaciye kuri televiziyo yerekanye abigaragambya benshi bahagaze hagati y’imirima, imbere yabo hari abashinzwe umutekano.

Andi mashusho yagaragaje abigaragambya batongana n’inzego z’umutekano ndetse harimo n’abambitswe amapingu bicaye hasi.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko bari gushyira mu bikorwa inyandiko y’itegeko ry’urukiko ahakorerwa ubuhinzi bw’urumogi.

Mu Ntara ya California, guhinga no kugurisha urumogi byemewe n’amategeko iyo umuntu afite uruhushya rubikwemerera.

Amakuru yo ku rwego rw’igihugu agaragaza ko koperative ihahinga urumogi ibifitiye uruhushya kandi ko  umwaka ushize, igice kimwe cy’ubutaka bwakoreshwaga mu guhinga urumogi, ahandi hagahingwa wotameroni.

Nubwo bimeze bityo ariko ako gace ni kamwe mu dutuwe n’abimukira benshi ndetse bamwe bari kuvuga ko ibyo bikorwa bigamije kubabuza amahwemo no gushaka kubata muri yombi.

California yamaganye ibikorwa byo kubuza amahoro abimukira ndetse Guverineri wayo, Gavin Newsom, yavuze ko ibyo bikorwa bitera abana n’imiryango yabo ihungabana.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

2 Min Read
Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?