BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > David Lammy w’Ubwongereza yavuganye na Paul Kagame ashima intambwe yatewe

David Lammy w’Ubwongereza yavuganye na Paul Kagame ashima intambwe yatewe

sam
Last updated: July 10, 2025 8:50 am
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Lammy yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu gushima intambwe yatewe y’amasezerano y’amahoro hagati yarwo na DR Congo no gushimangira ko bikenewe ko ashyirwa mu bikorwa n’impande zose.

David Lammy yavuze ko ayo masezerano y’amahoro hamwe n’ibiganiro hagati ya M23 na DRC muri Qatar, bitanga amahirwe ku mahoro arambye n’iterambere mu karere.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Lammy yagiriye uruzinduko  i Kinshasa n’i Kigali abonana na ba perezida b’ibihugu byombi mu muhate w’Ubwongereza wo gushakisha amahoro.

Muri uko kwezi Ubwongereza bwari bwatangaje urutonde rw’ibihano bugiye gufatira u Rwanda mu gihe hadatewe “intambwe igaragara” mu byo busaba harimo “kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo”.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze  ko hari ibindi bihugu byagerageje umuhate wo gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane ariko ntibabigeraho, ashima ko ubutegetsi bwa Perezida Trump ari bwo bwagize icyo bugeraho.

Mu gihe umuhate w’Ubutegetsi bwa Trump n’ubwa Qatar ukomeje gushimwa, byitezwe ko ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahurira i Washington, nk’intambwe ya nyuma yo gushimangira ariya masezerano.

Ku wa gatatu, Perezida Donald Trump yavuze ko atekereza ko “mubyumweru bicye biri imbere bazaza gushyira umukono  ku masezerano ya nyuma y’amahoro”.

Ubu, benshi biteze kureba ishyirwa mu bikorwa ry’aya ya Washington, n’ayandi ashobora kugerwaho hagati ya Kinshasa na M23 mu biganiro birimo kubera i Doha muri Qatar, ibiganiro no mu mezi ashize byaranzwe no kubera mu ibanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi Sosiyete…

Mutamba yasabye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa mu rubanza rwe

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse…

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

RDF yashimiye abasirikare batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Iby’ingenzi wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Dr. Justin Nsengiyumva yagize minisitiri w’intebe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?