Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abibutsa ko batazemererwa kuyikwirakwiza mu bandi Banyarwanda
Abinyujije ku rubuga rwa X, Dr. Murangira yabanje kwibutsa ko Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo ari ibyaha bikomeye ndetse kubyirinda binakubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ati “Mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga hari aho rivuga ngo ‘twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside no kurandura burundu Ingengabitekrezao ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose.”
Yagaragaje ko nubwo amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, hari abagaragara muri ibyo byaha ndetse bagafungwa.
Ati “Umuntu wifata akoherereza undi ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside aba akoze icyaha, itegeko ntabwo ryibagiwe ikoranabuhanga. Umuntu niba yifashe amajwi akoherereza undi, itegeko rivuga ko nubwo biri hagati y’umuntu n’undi ariko kuko byaciye mu ikoranabuhanga, haba habaye mu ruhame.”
Murangira kandi yakomeje agaragaza ko ibindi byaha bifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ari ugupfobya Jenoside, guhakana Jenoside no guha ishingiro Jenoside.
Hari kandi icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside
ti “Umuntu uvuga ngo mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa akavuga ngo nta Jenoside yabaye mu Rwanda, habayeho ubwicanyi cyangwa isubiranamo ry’amoko aba ahakanye Jenoside.”
“Undi ukumva aravuze ngo mujye mureka na twe twibuke Abahutu bapfuye, undi ati ‘iyo indege ya Habyarimana idahanuka nta Jenoside iba yarabaye’. Uwo aba agaragaza ko Jenoside itateguwe.”
Yavuze kandi ko hari abagaragara mu cyaha cyo guhishira amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside bikazamenyekana ku bw’impanuka, bakabihanirwa kandi ari ibintu bashoboraga kugaragaza ntibibagireho izindi ngaruka.
Dr. Murangira yibukije ko u Rwanda rudashobora kurebera na gato icyo ari cyo cyose cyashaka kurusubiza mu mateka nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.