BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Kinshasa: Abofisiye bakuru bakomeje gutabwa muri yombi

Kinshasa: Abofisiye bakuru bakomeje gutabwa muri yombi

sam
Last updated: July 10, 2025 6:40 am
sam
Share
SHARE

Amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru avuga ko leta ya Kinshasa ikomeje kwikanga bamwe mu bofisiye bakuru ko bashobora gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi (Coup d ‘etat).

Hakomeje kuvugwa amakuru y’uko inzego z’umutekano zirimo urushinzwe iperereza mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zataye muri yombi abofisiye bakuru babiri bakorana bya hafi n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bikorwa by’igisirikare, Gen Christian Tshiwewe Songesha.

Abatawe muri yombi ni Gen Maj Maurice Nyembo wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Gen Tshiwewe mu gihe yari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, na Lt Col Adelart Mwiza ushinzwe umutekano wa Tshiwewe by’umwihariko.

Gen Maj Nyembo na Lt Col Mwiza bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, gusa ibyo bakurikiranyweho ntabwo biramenyekana.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bofisiye yakurikiye andi avuga ko Gen Tshiwewe yashwanye na Gen Jean Claude Yav Kabeya saa munani z’urukerera ubwo bari ku biro by’inama y’igihugu y’umutekano.

Byavugwaga ko nyuma yo gushwana na Gen Yav, Gen Tshiwewe yagumye ku biro by’inama y’igihugu y’umutekano kugeza bukeye, gusa icyo bapfuye na cyo ntikiramenyekana.

Gen Yav wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Tshisekedi ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2019, na we yari yatawe muri yombi tariki ya 16 Kamena 2025.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi Sosiyete…

Mutamba yasabye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa mu rubanza rwe

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse…

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?