Nyuma y’uko Uwimpundu Sandrine ukoresha izina rya Rufonsina muri Filime ‘Umuturanyi’, yambitswe impeta n’umugabo bamaze imyaka 12 babana ndetse banafitanye umwana w’imyaka 10, kuri ubu bari mu myiteguro yo kwibaruka ubuheta.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Rufonsina yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza nk’ukuriwe ndetse witegura kwibaruka ubuheta bwe.
Uyu mugore uri mu bagezweho muri sinema yashyize hanze aya mafoto ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye, aho yahise anagaragaza ko ari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wa kabiri agiye gukurikiza imfura ye.
Mu butumwa yasangije abamukurikira, Rufonsina yagize ati “Ukwezi nk’uku itariki nk’iyi ni bwo iwacu bavugije impundu mama anshyize ku Isi bahita banyita Uwimpundu Sandrine, none Mana kuri iyi taliki navukiyeho mfite n’umugisha wampaye mu nda ni ibyishimo nyuma y’imyaka 10 umpaye ‘Galois’. Komeza uturinde utuzigame tugume mu buntu bwawe nta wundi wo kwiringirwa.”
Rufonsina wambitswe impeta mu Ukwakira 2024, yamenyekanye muri filime ‘Umuturanyi’ akoresha ururimi rw’Ikigoyi, kimwe mu byatumye benshi bamuhanga amaso kuko bitari bimenyerewe.