BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Sep 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Kamonyi: Umugore n’umukobwa we w’imyaka 14 batawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi

Kamonyi: Umugore n’umukobwa we w’imyaka 14 batawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi

sam
Last updated: July 8, 2025 10:10 am
sam
Share
SHARE

Umugore w’imyaka 37 n’umukobwa we w’imyaka 14 batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho urupfu rw’umugabo we ari nawe se w’uwo mukobwa.

Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo ku wa 7 Nyakanga 2025. Byabereye mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Marembo, mu Mudugudu wa Rugarama, mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2025.

Singuranayo Philippe w’imyaka 47 yitabye lmana, bikekwa ko yishwe akubiswe n’umugore we, Mukamabano Jeanne afatanyije n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 14.

Abageze ahabereye uru rugomo rwavuyemo urupfu bavuze ko basanganye nyakwigendera ibikomere ku mutwe, bigakekwa ko hari icyo bamukubise ku mutwe.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque, yabwiye IGIHE ko urupfu rwabaye muri uriya muryango rwatunguranye kuko mu buzima busanzwe uru rugo rwabanaga neza.

Ati “Icyo bapfuye kugeza ubu ntikiramenyekana.”

Gitifu Munyakazi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, mu Karere ka Gasabo gusuzumwa, naho abakekwa mu kugira uruhare mu rupfu bo bajyanywe gufungirwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma mu gihe iperereza rigikomeje.

Uyu nyakwigendera yari afitanye abana batatu n’umugore we ukekwaho kumwica, afatanyije n’umwe mu bo babyaranye.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Abofisiye ba RDF na RCS mu bashinjwa muri dosiye ya APR FC

1 Min Read
Ubutabera

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo

1 Min Read
Ubutabera

Rubavu: Gitifu afunganywe n’abaturage bakurikiranyweho kugurisha Inka za Girinka

2 Min Read
Ubutabera

RIB yataye muri yombi abayobozi ba WASAC abarimo Prof Munyaneza Omar wayoboye iki kigo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?