Umugore w’imyaka 37 n’umukobwa we w’imyaka 14 batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho urupfu rw’umugabo we ari nawe se w’uwo mukobwa.
Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo ku wa 7 Nyakanga 2025. Byabereye mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Marembo, mu Mudugudu wa Rugarama, mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2025.
Singuranayo Philippe w’imyaka 47 yitabye lmana, bikekwa ko yishwe akubiswe n’umugore we, Mukamabano Jeanne afatanyije n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 14.
Abageze ahabereye uru rugomo rwavuyemo urupfu bavuze ko basanganye nyakwigendera ibikomere ku mutwe, bigakekwa ko hari icyo bamukubise ku mutwe.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque, yabwiye IGIHE ko urupfu rwabaye muri uriya muryango rwatunguranye kuko mu buzima busanzwe uru rugo rwabanaga neza.
Ati “Icyo bapfuye kugeza ubu ntikiramenyekana.”
Gitifu Munyakazi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, mu Karere ka Gasabo gusuzumwa, naho abakekwa mu kugira uruhare mu rupfu bo bajyanywe gufungirwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma mu gihe iperereza rigikomeje.
Uyu nyakwigendera yari afitanye abana batatu n’umugore we ukekwaho kumwica, afatanyije n’umwe mu bo babyaranye.