Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi abantu 22 bakekwaho ibikorwa birimo uburaya, ubujura no kubangamira umutekano.
Abatawe muri yombi bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo muri Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri.
Aba bantu bafashwe hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Nyakanga 2025, mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yakoranye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahamirije UMUSEKE aya makuru, avuga ko abo bantu bafashwe nyuma y’uko abaturage batuye muri aka gace bagaragaje ko bahangayikishijwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo.
Ati “Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Gikondo.”
CIP Gahonzire yavuze ko Polisi y’u Rwanda yihanangiriza umuntu wese uhungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage, cyane cyane abajura batekereza ko bashobora gutungwa n’iby’abandi bavunikiye.
Ati “Inzego z’umutekano ziriteguye kandi ziri maso, nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage turabagira inama yo kureka gukora ibyaha.”
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru mu gihe babonye abagambiriye gukora ibyaha.