Ihuriro AFC/M23 ryateguje ko leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije bakomeje kurunga intwaro zikomeye n’abasirikar hafi y’ibirindiro byayo no mu bice bituwe n’abaturage.
AFC /M23 yatanze impuruza ku miryango mpuzamahanga igaragaza ko ishobora kongera guhangana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’ibikorwa byazo by’ubushotoranyi.
Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, ku wa 6 Nyakanga 2025 yatangaje ko ingabo za RDC zikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho impande zose.
Kanyuka yavuze ko ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje kurasa mu bice bituwe cyane, yibutsa ko ibyo bigize ibyaha byibasira inyokomuntu.
Ingabo za RDC zikomeje ibi bikorwa mu gihe Leta y’iki gihugu na AFC/M23 biri mu myiteguro yo gusubukura ibiganiro by’amahoro bibera muri Qatar byatangiye muri Werurwe.
Umuvugizi wa AFC/M23 yagaragaje ko ibi bikorwa ari igitutsi cyeruye kuri ibi biganiro, nyamara byakabaye bihabwa agaciro kuko ari byo bikemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.
Yasobanuye kandi ko Leta ya RDC yanze kubahiriza ibyo yemeye bigamije kurema icyizere hagati y’impande zombi, mu gihe AFC/M23 yo yubahirije ibyo yasabwaga.
Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ishaka gukemura ikibazo ifitanye na Leta ya RDC binyuze mu biganiro bya politiki ariko ko iri huriro rifite uburenganzira bwo kurinda abasivili n’ibirindiro byabo mu gihe cy’ubushotoranyi nk’iki.
Yagize ati “Mu gihe cy’ubushotoranyi bwa gisirikare nk’ubu bugize icyaha, buhungabanya bitaziguye inzirakarengane z’abaturage, dufite uburenganzira bwo kubarinda no kurinda ibirindiro byacu.”
Imirwano ya AFC/M23 n’ingabo za RDC yaracogoye kuva ibiganiro by’amahoro byatangira muri Qatar. Muri Mata, iri huriro ryakuye abarwanyi baryo mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gukemura amakimbirane.
AFC/M23 yasabye Leta ya RDC gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango bayo ndetse n’abakekwaho gukorana na yo, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gukemura aya makimbirane, ariko yo ntiyabyubahirije.
Imirwano ikunze kuba nyuma y’aho ibiganiro bya Qatar bitangiye ni iya AFC/M23 n’ihuriro Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC, ritumva ko Leta ikwiye kuganira n’abo ryita “abanzi”.