BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > FARDC yagize icyu ivuga ku ndege yarasiye mu Minembwe

FARDC yagize icyu ivuga ku ndege yarasiye mu Minembwe

sam
Last updated: July 1, 2025 10:14 am
sam
Share
SHARE

Imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa isanzwe ikorana ya AFC/M23 na Twirwaneho yashinje ingabo za leta ya Congo kurasa ku ndege ya gisivile i Minembwe mu ntara ya Kivu y’Epfo, kurasa ku kibuga cy’indege cyaho, no gukomeretsa abantu batatu.

Mu itangazo, umutwe wa Twirwaneho ugenzura igice cy’akarere ka Minembwe, wavuze ko ku wa mbere indege za Sukhoi na ‘drones’ z’ingabo za leta zarashe ku kibuga cy’indege cyaho zigakomeretse abagabo babiri n’umwana w’imyaka itanu.

Uvuga kandi ko ibyo bitero “byibasiye indege ya gisivile itwara imiti igenewe abaturage ba hano”.

AFC/M23 ivuga ko ibi byatumye “ibiribwa n’imiti” iyi ndege yari itwaye “bigenewe abaturage bashegeshwe n’ibiza” byangirika, ko icyo ari igikorwa “cy’ubunyamaswa butavugwa”.

Mu itangazo ryasomwe kuri radio-televiziyo y’igihugu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo Gen. Maj. Sylvain Ekenge yavuze ko “ingamba zikwiriye zafatiwe indege yagurutse mu kirere cya Congo nta ruhushya ibifitiye”.

Amashusho yatanzwe na bamwe mu bari i Minembwe, BBC itabashije kugenzura byigenga, yerekana ibice by’indege ntoya irimo gushya, bavuga ko ari iyarashwe n’ibitero by’indege z’indwanyi z’ingabo za leta.

Amakuru avuga ko iyi ndege yari yaguye ku kibuga cy’indege cya Minembwe ku cyumweru.

Ku wa mbere, Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’ubukungu n’umusenateri wa DR Congo, akaba umwe mu bavuganira Abanyamulenge, yanditse ku rukuta rwa X yamagana iraswa ry’iyo ndege.

Nyarugabo yavuze ko “nyuma y’imyaka abaturage b’i Minembwe bagoswe, batabasha kugera ku isoko” ngo babone ibyangombwa nkenerwa, ko “indege ya gisivile yiyemeje kujyayo ijyanye ubufasha, burimo imiti imaze kwangizwa”. Yemeje ko mu bakomeretse harimo umu-‘chef’ w’agace, n’umwana w’imyaka umunani.

Iki gitero gishya cy’indege za Sukhoi i Minembwe gishobora gutera gushidikanya ku kugera ku mahoro birimo guharanirwa biciye mu biganiro hagati y’impande zishyamiranye.

Iki gitero cyabaye nyuma y’uko ku wa gatanu DR Congo n’u Rwanda bisinye amasezerano y’amahoro i Washington muri Amerika, mu gihe hategerejwe ko leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 na bo bagera ku bwumvikane mu buhuza burimo gukorwa na leta ya Qatar.

Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko amasezerano ya Kigali na Kinshasa ari “intambwe, ituzuye, ariko y’ingenzi”, ko ayo masezerano areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane. Yongeraho ko ari yo mpamvu bo bashyigikiye inzira ya Doha ngo “bakemure impamvu-muzi z’ikibazo cya Congo”.

M23 ishinja uruhande rwa leta ubwicanyi bwibasira Abanyamulenge, kandi uvuga ko “butazagenda budahanwe” kandi ko “bugomba guhagarara aka kanya”.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yashinjije ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ubwicanyi ku baturage bane muri Kivu y’Amajyepfo

1 Min Read
Umutekano

Kigali: Abarenga 20 bafungiwe ubujura no kubangamira umutekano

1 Min Read
Umutekano

DRC: Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC ishobora kubura vuba 

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 igiye gutanga ishusho y’ibiganiro imazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Kinsasha i Doha

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?