Nyuma y’ukwezi Ronald Fenty, se w’umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna, yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko, inzego zibishinzwe zatangaje impamvu nyakuri y’urupfu rwe.
Nk’uko byemejwe n’inyandiko y’iperereza ku rupfu (death certificate) yabonwe na TMZ, Ronald Fenty yitabye Imana ku wa 30 Gicurasi 2025 azize indwara zikomeye zirimo kanseri y’urwagashya, kunanirwa guhumeka, n’uburwayi bw’umusonga buterwa na mikorobe.
Ibindi byagaragajwe nk’impamvu y’urupfu rwe harimo guhagarara gukabije kw’impyiko, ndetse n’ikibazo gikomeye cy’udutsi duto dutwara amazi mu mpyiko.
Amakuru ya mbere y’urupfu rwe yatangajwe na Starcom Network, ikorera muri Barbados aho Rihanna yavukiye. Iyi radiyo yemeje ko Ronald Fenty yaguye muri Los Angeles, nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye, aho yari arwariye mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center.
Amwe mu mafoto yafashwe na TMZ yagaragaje Rajad Fenty, murumuna wa Rihanna, agera ku bitaro ku wa 28 Gicurasi, iminsi ibiri mbere y’uko se yitaba Imana. Bivugwa kandi ko Rihanna ubwe yari ari mu modoka yamujyanye kwa muganga.
Rihanna, ubu utwite umwana wa gatatu n’umuraperi A$AP Rocky, yavukiye kuri Ronald Fenty na Monica Braithwaite mu kwezi kwa Gashyantare 1988. Uyu muryango usanzwe ugizwe n’abana batatu: Rihanna, Rajad, na Rorrey, hakiyongeraho abandi batatu Ronald Fenty yabyaye ku ruhande: Samantha, Kandy, na Jamie.
Rihanna yabaye mu murwa mukuru wa Barbados, Bridgetown, kugeza afite imyaka 16. Ababyeyi be batandukanye kera, ariko batandukana burundu mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2002, ubwo Rihanna yari afite imyaka 14.
Rihanna yakunze kuvuga ku mibanire ye na se mu bihe bitandukanye, aho rimwe yigeze kunenga cyane uburyo se yivugiye mu itangazamakuru ku bijyanye n’icyo yari yarakorewe na Chris Brown mu 2009, bikamutungura. Ati: “Ubana na papa wawe, umuzi, uri igice cye, Mana yanjye! Hanyuma agakora ibintu bitangaje cyane ku buryo ntanabasha kubyumva.”
Gusa mu mwaka wakurikiyeho, ubwo yari mu kiganiro na Oprah Winfrey, Rihanna yatangaje ko yamaze kongera kwiyunga na se, ati: “Yanyigishije byinshi. Nubwo yigeze kubabaza mama, hari igihe yabaye umubyeyi mwiza bitangaje. Narabyakiriye, bintera n’ubushobozi bwo kongera kumwegera.”
Mu 2019, bombi bongeye kugirana ibibazo ubwo Rihanna yajyanye se mu nkiko, amushinja gukoresha izina rye mu nyungu ze bwite. Yavugaga ko Fenty yashinze kompanyi yitwa Fenty Entertainment mu 2017, avuga ko ari we muyobozi wa Rihanna kugira ngo abone abakiriya bashya. Gusa, mu 2021, iminsi mike mbere y’uko urubanza rutangira, Rihanna yasabye kurukuraho.
Amakuru ya TMZ avuga ko Rihanna yari mu modoka yamujyanye kwa muganga mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, kandi ko ubwo yitabaga Imana yari ahari, ari kumwe n’umuryango we.