Umwe mu basirikare ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yabyutse arasa bagenzi be ahitana babiri abandi ikenda bakomereka bikabije.
Amakuru avuga ko uyu musirikare yari yaraye anyway inzoga nyinshi ijoro ryose mu gitondo cya kare azinduka abamishamo amasasu.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 mu gace ka Mungazi muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Amakuru aturuka ahabereye iki gikorwa, avuga ko muri uko kurasa muri bagenzi be, abakomeretse cyane bahise bihutanwa kwa muganga, bakaba bari kwitabwaho.
Urusaku rw’amasasu yarashwe n’uyu musirikare, rwakanguye abaturage batuye muri aka gace gasanzwe gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, aho babanje kwikanga ari igitero cy’abarwanyi ba AFC/M23 bafite ibirindiro mu gace kari hafi y’aka kabereyemo iki gikorwa.
Uyu musirikare wa FRDC yahise atabwa muri yombi kugira ngo aryozwe ibi yakoze, mu gihe abakomeretse bahise boherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kibua kugira ngo bitabweho n’abaganga.