BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jun 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Buhinde bwavuze aho buhagaze ku bibazo by’u Rwanda na RDC

U Buhinde bwavuze aho buhagaze ku bibazo by’u Rwanda na RDC

sam
Last updated: June 14, 2025 7:00 am
sam
Share
SHARE

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Shri Mayank Singh, yavuze ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko igihugu cye gishyigikiye ko ibibazo byakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro hagati y’impande zombi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 Kamena 2025, cyabereye ku Biro by’iyo Minisiteri.

Aya makimbirane hagati y’ibihugu byombi, yatewe n’uko RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uyirwanya no kuvogera ubutaka bwayo, mu gihe u Rwanda rubihakana, rukagaragaza ko RDC ari yo yifatanyije n’umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mayank Singh yavuze ko ubusanzwe aho u Buhinde buhagaze, iyo bigeze ku makimbirane hagati y’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ari hamwe, ko budaca urubanza ku birebana n’ishingiro ry’icyateye ayo makimbirane.

Ati “Sindi bujye kuvuga ku by’ishingiro ryayo, kuko ntari bwumve impande zombi ngo hanyuma nce urubanza, ngo numve ibimenyetso, mbisesengure, ibyo sindi bubikore.”

“Kubera iki? Kuko impande zose atari abana. Ni abantu bakuru. Ni ibihugu bifite ubudahangarwa mu kwifatira ibyemezo, hashingiwe ku mateka, ndetse n’uburyo bumva ayo makimbirane.”

Yongeyeho ati “Twebwe uko twumva bikwiye kugenda, mbere na mbere, intambwe ya mbere ni uko hakwiye kubaho ihagarikwa ry’imirwano mu buryo bwihuse. Guhagarika imirwano, ubundi mukicara ku meza y’ibiganiro, icyo ni icya mbere.”

“Kandi aho ni ho twahoze duhagaze kuva na mbere, haba ku by’u Rwanda na RDC, iby’u Burusiya na Ukraine, cyangwa ibya Israel na Palestine. Uwakubwira wese kugira icyo uvuga mu izina ry’u Buhinde ku makimbirane ayo ari yo yose, ni uko wavuga uti muhagarike imirwano!”

Yavuze ko uko byagenda kose, igihugu cye kidashyigikiye ko niba hari ibibazo bya politiki byakemurwa binyuze mu mirwano, aho hari n’ubwo usanga hari abijanditse mu bikorwa by’iterabwoba byo kwica abaturage b’inzirakarengane, avuga ko atari ko ibibazo bikwiye gukemurwa.

Ati “Nta kintu cyaha ishingiro gufata intwaro ukajya gutera ubwoba abaturage b’inzirakarengane, niba ufite ubushobozi, tangiza intambara, uze turwane mu buryo bwiza tubikemure. Naho kugenda hirya no hino wica abaturage kugira ngo ibyifuzo byawe bya politike bigerweho, ni ikintu ducaho umurongo.”

Mu bihe bitandukanye ihuriro AFC/M23 ryagiye rigaragaza ko rihangayikishijwe n’ibikorwa by’ingabo za RDC, zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo n’uw’iterabwoba wa FDLR, birimo ibyo kwica abaturage b’inzirakarengane, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda, byagiye bigaragara mu duce twinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SAMIDRC bakiriwe nk’intwari

Abasirikare ba Afurika y'Epfo bari bamaze igihe baroherejwe mu butumwa bw'amahoro bwa…

U Buhinde bwavuze aho buhagaze ku bibazo by’u Rwanda na RDC

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Shri…

Amerika yifuza ko amasezerano y’amahoro  hagati ya DRC n’u Rwanda yarangira mbere ya  Nyakanga 2025

Amerika yatangaje ko yifuza kubona  u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

Iran yarashe ibisasu byinshi muri Israel

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ingabo za Iran zarashe ibisasu bikabakaba 100…

Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we witabye Imana.

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Amajyaruguru: Abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano bahagurukiwe

3 Min Read
Mu Rwanda

Kigali: Abantu 13 bakekwaho kwiba abaturage batawe muri yombi

1 Min Read
Mu Rwanda

Abapolisi 140 bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

2 Min Read
Mu Rwanda

Menya amavugurura agiye kuba mu rwego rw’uburezi bw’u Rwanda

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?