Ingabo z’u Burusiya zashyizeho itsinda ry’Igisirikare ryihariye, rishinzwe gukoresha ’drones’ no gukurikirana ikoranabuhanga ryayo, mu rwego rwo kongera ubushobozi muri iki cyiciro gisigaye gifashe runini mu ntambara zigezweho.
U Burusiya bwagizweho ingaruka n’ibitero karundura bya Ukraine byifashishaga drones, gusa nabwo bwateye intambwe ifatika mu guteza imbere icyo cyiciro cy’imirwanire mu ntambara zigezweho.
Icyakora iyi ntambwe yatewe igiye kurushaho gushyirwamo imbaraga binyuze mu gushyiraho itsinda ryihariye mu gisirikare cy’u Burusiya, rishinzwe gusa gukoresha drones ndetse n’ikoranabuhanga rijyana nayo, riri kurushaho gutera imbere umunsi ku wundi.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko drones zagize uruhare rungana na 50% mu bijyanye no gusenya ibikoresho bya Ukraine birimo imodoka z’intambara n’ibindi.