BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

sam
Last updated: June 13, 2025 6:12 am
sam
Share
SHARE

Umugabo w’Umwongereza ukomoka mu Buhinde yagenze n’amaguru ava mu bisigazwa by’indege ya kompanyi Air India yo mu Buhinde yakoze impanuka ikica abantu 241, nyuma yo kurokoka mu buryo budasanzwe.

Vishwash Kumar Ramesh yari yicaye mu ntebe ifite nimero 11A, mu ndege ya Boeing 787 yari yerekeje ku kibuga cy’indege cya Gatwick i London mu Bwongereza ku wa kane, igakora impanuka nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cy’i Ahmedabad, mu burengerazuba bw’Ubuhinde.

Uwo mwanya yari yicayemo uherereye iruhande rw’umuryango wo gusohokeramo byihutirwa mu gihe cy’amakuba, uri mu gice cy’imbere y’ibaba ry’ibumoso ry’indege.

Nayan Kumar Ramesh, umugabo uvukana na Ramesh, yabwiye BBC News ko Vishwash Kumar “na we ntazi ukuntu yarokotse” wenyine iyo mpanuka y’indege.

Air India yavuze ko abandi bagenzi bose n’abakozi bo mu ndege bishwe n’iyo mpanuka – barimo n’Abahinde 169 n’Abongereza 52.

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byatangaje uruhushya rwe rumwemerera kwinjira mu ndege (ruzwi nka ‘boarding pass’ cyangwa ‘carte d’embarquement’), rugaragaza izina rye na nimero y’intebe yari yicayemo.

Uwo mucuruzi, wavukiye mu Buhinde ariko ubu akaba aba mu Bwongereza guhera mu mwaka wa 2003, afite umugore n’umwana w’umuhungu w’imyaka ine.

Iyo ndege yakoze impanuka yaguye mu icumbi abaganga bimenyereza umwuga bacumbikamo, nyuma y’igihe kitageze ku munota umwe ihagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Ahmedabad muri leta ya Gujarat.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Aziya

Abashinwa 7 bakatiwe imyaka 20 y’igifungo muri Afurika y’Epfo bazira gucuruza abantu

4 Min Read
Aziya

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

3 Min Read
Aziya

Koreya y’Epfo: Umugore yaciwe amande kubera kumanura ipantalo y’umugabo bakorana

3 Min Read
Aziya

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?