BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

sam
Last updated: June 12, 2025 3:14 pm
sam
Share
SHARE

Indege ya Air India yo mu bwoko bwa Boeing 787 yarimo abantu 244 yakoze impanuka nyuma y’igihe gito ihagurutse mu Mujyi wa Ahmedabad mu Burengerazuba bw’u Buhinde yerekeza ku kibuga kitwa Gatwick cya London, mu Bwongereza.

Iyo mpanuka yabereye mu gace gatuwe cyane ka Meghani Nagar muri Leta ya Gujarat, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025. Yarimo abagenzi 232 n’abakora mu ndege 12.

Abashinzwe kuzimya umuriro mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Buhinde babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko indege yaguye ku kibuga cy’indege. Amashusho ya mbere yatambutse ku mateleviziyo yu Buhinde yerekanye umwotsi mwinshi w’umukara.

Ubuyobozi bukuru bw’indege za gisivili mu Buhinde bwatangaje ko indege yakoze impanuka nyuma y’iminota mike igihaguruka, ku buryo yagiye hanze y’ikibuga cy’indege.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege mu Buhinde, Ram Mohan Naidu Kinjarapu, yavuze ko yatunguwe kandi ababajwe cyane n’iyi mpanuka.

Ati: “Inzego z’ubutabazi ziriteguye, kandi hashyizweho ingufu zose kugira ngo amakipe y’ubuvuzi yoherezwe vuba aho hantu.”

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SAMIDRC bakiriwe nk’intwari

Abasirikare ba Afurika y'Epfo bari bamaze igihe baroherejwe mu butumwa bw'amahoro bwa…

U Buhinde bwavuze aho buhagaze ku bibazo by’u Rwanda na RDC

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Shri…

Amerika yifuza ko amasezerano y’amahoro  hagati ya DRC n’u Rwanda yarangira mbere ya  Nyakanga 2025

Amerika yatangaje ko yifuza kubona  u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

Iran yarashe ibisasu byinshi muri Israel

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ingabo za Iran zarashe ibisasu bikabakaba 100…

Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we witabye Imana.

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uburusiya bwashyizeho itsinda ry’igisirikare rishinzwe gukoresha ’drones’

1 Min Read
Mu mahanga

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

2 Min Read
Mu mahanga

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

2 Min Read
Mu mahanga

Putin yongeye gukanga amahanga kubera ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi afite

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?