BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Aug 11, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Elon Musk  yagaragaje guca bugufi yicuza guhangana na Trump

Elon Musk  yagaragaje guca bugufi yicuza guhangana na Trump

sam
Last updated: June 11, 2025 12:16 pm
sam
Share
SHARE

Umuherwe wa mbere ku Isi, ufite ibigo birimo Tesla, Space X, Starlink na X, Elon Musk, yicujije guhangana na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemera ko yakabije.

Ubutumwa uyu muherwe yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 11 Kamena 2025 bugira buti “Ndicuza ku bwa bumwe mu butumwa nanditse kuri Perezida Donald Donald Trump mu cyumweru gishize. Bwararengereye cyane.”

Mu cyumweru gishize, Musk na Trump bahanganiye ku mbuga nkoranyambaga, bapfa ingingo y’umushinga w’ingengo y’imari ikuraho “Nkunganire” y’umusoro ku modoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zikorerwa muri Amerika.

Musk washyize imbaraga nyinshi mu mushinga wa Tesla wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, yagaragaje ko uyu mushinga w’ingengo y’imari ari “ikizira” kidakwiye kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu mushoramari yagaragaje ko uyu mushinga uzazamura icyuho cy’amafaranga atenganywa mu ngengo y’imari ataboneka, kigere kuri miliyari 2500 z’Amadolari ya Amerika.

Trump yatangaje ko Musk ari “umusazi”, ateguza ko Amerika izahagarika ibifanye n’ibigo byose by’uyu muherwe birimo Tesla, Space X na Starlink mu rwego rwo kuzigama “miliyari z’Amadolari”.

Byageze aho Musk yicuza ko yashyigikiye Trump mu gihe cyo kwiyamamaza, asobanura ko iyo adashyigikira uyu Mukuru w’Igihugu, atari gutsinda Kamala Harris bari bahanganye mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.

Musk kandi yatangaje ko Trump ari muri dosiye ya Jeffrey Epstein wakurikiranyweho gukorera abana ihohotera rishingiye ku gitsina, bityo ko ari yo mpamvu uyu Mukuru w’Igihugu atemera ko inyandiko z’iyi dosiye zijya hanze.

Uyu muherwe yatangaje ko yicuza nyuma y’aho Trump agaragaje ko atizera niba bombi bazongera kubana neza nk’uko byahoze.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo

Umucamanza wo muri Uganda yateye utwatsi icyifuzo cya Dr. Kiiza Besigye cyo…

APR Fc yongeye gutombora Pyramide Fc muri CAF Champions League

APR FC yongeye gutombora Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora ry'ibanze…

Museveni yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru aba Jenerali barindwi avuga ko abapfunyikiye impamba y’agatubutse

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba…

Perezida Zelensky yamaganye gahunda yo guhura kwa Trump na Putin bahanganye

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamaganye ibiganiro by’imbonankubone bizahuza Donald Trump na…

Kigali: Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibirimo gutobora inzu z’abaturage bakiba

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

2 Min Read
Amerika

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

2 Min Read
Amerika

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

3 Min Read
Amerika

Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?