BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jun 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Los Angeles imyigaragambyo y’abimukira yahinduye isura

Los Angeles imyigaragambyo y’abimukira yahinduye isura

sam
Last updated: June 10, 2025 5:39 am
sam
Share
SHARE

Perezida Donald Trump yohereje abandi basirikari ibihumbi 2 mu mujyi wa Los Angeles, ahakomeje kubera imyigaragambyo y’abaturage bamagana gufatwa no gutabwa muri yombi ku bimukira badafite ibyangombwa.

Ni imyigaragambyo yakajije umurego ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, aho abaturage bamagana uburyo igikorwa cyo gufata no gufunga abimukira badafite ibyangombwa kiri gukorwamo, bagaragaza ko kirengagiza amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bigaragambya bafitanye isano n’abimukira bafashwe, aho bari gushyirwa mu bigo byabugenewe, mu gihe hashakishwa uburyo basubira mu bihugu byakomotsemo.

Abigaragambya bahanganye n’inzego z’umutekano bakoresheje amabuye ndetse batwika imodoka, mu gihe nazo zabamishemo imyuka iryana mu maso.

Tumwe mu duce turimo abigaragambya nka Paramount, dutuyemo abarenga 80% abaturage bafite inkomoko mu bihugu nka Mexique n’ibindi, ari nabo bashinjwa kuzana bene wabo badafite ibyangombwa, bakabacumbikira.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yagiranye ikiganiro cy’iminota 40 na Donald Trump, mbere y’uko atangaza ko icyemezo cyo kohereza ingabo mu guhangana n’abigaragambya kitari gikwiriye.

Kugeza ubu abagera ku 118 bamaze gutabwa muri yombi. Guverinoma ya Trump yihaye intego yo kujya ita muri yombi abimukira batagira ibyangombwa bagera ku 3000 ku munsi umwe.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Burundi: CNDD-FDD yihariye imyanya yose y’Inteko ishingamategeko

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi ryikubiye imyanya yose yo mu…

Umuti witwa Relief wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko…

Ingabo za SADC zari muri DRC zigiye gutaha

Ingabo za Afurika y'epfo zari mu butumwa bwa SAMIDRC , zimaze igihe…

Kigali: Abantu 13 bakekwaho kwiba abaturage batawe muri yombi

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage,…

U Rwanda rwanenze ibihugu by’amahanga bikomeje kuvangira inzira y’amaho rukomeje na DRC

Guverinoma y’u Rwanda yanenze bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Elon Musk  yagaragaje guca bugufi yicuza guhangana na Trump

2 Min Read
Amerika

Los Angeles abaturage babujijwe kugenda nijoro kubera imyigaragambyo

1 Min Read
Amerika

Trump yashinje Elon Musk gukoresha ibiyobyabwenge

2 Min Read
Amerika

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?