Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ihuriro ry’ingabo za leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ryazindutse rigaba ibitero ku Banyamurenge mu gace ka Rugenzi muri teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko kuva saa Kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo FARDC,Wazalendo FDLR, na Abarundi bazindutse bagaba ibitero muri Muchikachika berekeza ahari abaturage ndetse na Twirwaneho.
Ni imirwano yumvikanyemo urusaku rw’imbura inini n’into muri aka gace ko muri Rugezi ndetse no muri santire ya Minembwe .
Iyi mirwano kandi yongeye kubura nyuma y’ibyumweru bitatu mu bice bituwe n’Abanyamurenge bihanganye n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa bikoreshejwe indege zitagira abapilote.
Ni ibitero byamaganwe na AFC irimo umutwe wa M23 na Twirwaneho bavuga ko nubwo ibi bitero bikomeje ariko bazakomeza kurinda abaturage .