BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Jun 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Zimbabwe: Inzovu zigiye kwicwa basaranganye inyama zazo

Zimbabwe: Inzovu zigiye kwicwa basaranganye inyama zazo

sam
Last updated: June 9, 2025 10:02 am
sam
Share
SHARE

Zimbabwe irateganya kwica inzovu nyinshi no gusaranganya inyama zazo mu rwego rwo kugabanya umubare wazo uri kugenda wiyongera cyane.

Iki gihugu giherereye mu majyepfo y’Afurika gifite inzovu nyinshi ku isi nyuma ya Botswana.

Igikorwa cyo kwica izi nzovu kizabera kuri parike nini yihariye iri mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, aho inzovu 50 ari zo zizatangirwaho nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe parike n’inyamaswa zo mu ishyamba (ZimParks).

Ubushakashatsi bwo mu kirere bwakozwe muri 2024, bwerekanye ko Save Valley Conservancy ifite inzovu 2,550, nyamara ubushobozi bwayo bwo kuzikira ari 800 gusa, nk’uko ZimParks yabivuze.

Nibura inzovu 200 zimaze kwimurirwa muri parike zindi mu myaka itanu ishize.

Itangazo rigira riti “Inyama z’inzovu zizava muri icyo gikorwa cyo gucunga inyamaswa zarenze urugero, zizahabwa abaturage bo mu duce twegereye aho byakorewe, naho amahembe y’inzovu azaba umutungo w’igihugu azashyikirizwa ZimParks kugira ngo ibibike.”

Zimbabwe ntiyemerewe kugurisha amahembe y’inzovu kubera itegeko mpuzamahanga ribuza ubucuruzi bw’aya mahembe y’inzovu.

Iri tangazo ryatanzwe nyuma y’umunsi umwe abantu bane bafatiwe mu murwa mukuru Harare bafite ibiro birenga 230 by’amahembe y’inzovu (ivory), bari gushaka uwo babigurishaho.

Muri 2024, Zimbabwe yishe inzovu 200 kubera amapfa akomeye yari yarateye ibura ry’ibiryo. Icyo gihe ni bwo habaye igikorwa kinini cyo kwica inzovu bwa mbere kuva mu 1988.

Icyemezo cyo kwica izi nzovu hagamijwe kurya inyama zazo cyateje impaka zikomeye, cyane cyane kuko izi nyamaswa ari zimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kazungu Denis agiye kujuririra igihano cya burundu yari yarahawe

Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10 birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato…

Kivu y’epfo: I Rugezi imirwano yongeye gufata indi ntera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ihuriro ry’ingabo za leta ya…

Gen Muhoozi yategetse ko Col James Kasule ushinjwa ubujura arekurwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yamaganye ifatwa rya Col…

Zimbabwe: Inzovu zigiye kwicwa basaranganye inyama zazo

Zimbabwe irateganya kwica inzovu nyinshi no gusaranganya inyama zazo mu rwego rwo…

Ukraine itewe impungenge n’uko ’drones’ zikomeje kuyibana iyanga

Igisirikare cya Ukraine gihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuke bw’indege zitagira abapilote (drones) ugereranyije n’izo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

2 Min Read
Mu mahanga

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

1 Min Read
Mu mahanga

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

1 Min Read
Mu mahanga

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?