Zimbabwe irateganya kwica inzovu nyinshi no gusaranganya inyama zazo mu rwego rwo kugabanya umubare wazo uri kugenda wiyongera cyane.
Iki gihugu giherereye mu majyepfo y’Afurika gifite inzovu nyinshi ku isi nyuma ya Botswana.
Igikorwa cyo kwica izi nzovu kizabera kuri parike nini yihariye iri mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, aho inzovu 50 ari zo zizatangirwaho nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe parike n’inyamaswa zo mu ishyamba (ZimParks).
Ubushakashatsi bwo mu kirere bwakozwe muri 2024, bwerekanye ko Save Valley Conservancy ifite inzovu 2,550, nyamara ubushobozi bwayo bwo kuzikira ari 800 gusa, nk’uko ZimParks yabivuze.
Nibura inzovu 200 zimaze kwimurirwa muri parike zindi mu myaka itanu ishize.
Itangazo rigira riti “Inyama z’inzovu zizava muri icyo gikorwa cyo gucunga inyamaswa zarenze urugero, zizahabwa abaturage bo mu duce twegereye aho byakorewe, naho amahembe y’inzovu azaba umutungo w’igihugu azashyikirizwa ZimParks kugira ngo ibibike.”
Zimbabwe ntiyemerewe kugurisha amahembe y’inzovu kubera itegeko mpuzamahanga ribuza ubucuruzi bw’aya mahembe y’inzovu.
Iri tangazo ryatanzwe nyuma y’umunsi umwe abantu bane bafatiwe mu murwa mukuru Harare bafite ibiro birenga 230 by’amahembe y’inzovu (ivory), bari gushaka uwo babigurishaho.
Muri 2024, Zimbabwe yishe inzovu 200 kubera amapfa akomeye yari yarateye ibura ry’ibiryo. Icyo gihe ni bwo habaye igikorwa kinini cyo kwica inzovu bwa mbere kuva mu 1988.
Icyemezo cyo kwica izi nzovu hagamijwe kurya inyama zazo cyateje impaka zikomeye, cyane cyane kuko izi nyamaswa ari zimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi.