Igisirikare cya Ukraine gihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuke bw’indege zitagira abapilote (drones) ugereranyije n’izo bakeneye mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.
Bamwe mu basirikare b’icyo gihugu babwiye BBC ko kimwe cya gatatu cy’izo drones zikenewe n’ingabo zigurwa hakoreshejwe amafaranga y’amatsinda yabo cyangwa zigateranyirizwa mu bice byasigaye ku zindi zasenyutse.
Aya makuru aje nyuma y’icyumweru Ukraine igabye igitero giteguye neza hifashishijwe drones ku birindiro byinshi by’indege za gisirikare z’u Burusiya, byibasiye indege z’intambara zitwara ibisasu bya kirimbuzi, zari ziri mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
U Burusiya bwatangaje ko drones nyinshi za Ukraine zaburijwemo, kandi ko indege zagabweho ibitero zangiritse ariko zitangiritse burundu nk’uko abayobozi ba Ukraine babivuze. Ni mu gihe Ukraine yo ivuga ko indege za gisirikare z’u Burusiya zirenga 40 zarashwe muri ibyo bitero.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabwiye televiziyo ya ABC News ko intwaro zose zakoreshejwe muri ibyo bitero zakozwe n’abanya-Ukraine, kandi ko ibyo bitero byari bimaze igihe kirenga umwaka bitegurwa.