Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w’imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, akekwaho gushikuza umugore agakapu karimo telefone.Amakuru avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma yo gushikuza umukobwa witwa Uwingabire Jeannette agakapu karimo telefoni n’amafaranga 20,600.
Umwe mu batangabuhamye yavuze ko uyu mugabo ufite umugore n’abana babiro, mu masaha y’umugoroba iyo abonye umugore cyangwa se umukobwa ufite agakapu yigira nk’umuherekeje kugira ngo batamwambura, bakagenda baganira, bagera ahari agashyamba cyangwa ahatari abantu, akakamushikuza akiruka.
Ati “No kuri uyu mukobwa ni ko yabigenje. Uyu mukobwa yari avuye kudoda muri santere y’ubucuruzi ya Mashya, ataha, ageze haruguru y’Ibiro by’Akagari ka Rusambu muri Nyakarenzo, asanga uyu musore aho asanzwe ategera abantu, atamubonye.’’
Akomeza agira ati “Kuko hari mu ma saa moya z’ijoro, umukobwa wari ufite agakapu yabonye uwo musore amugeze iruhande, aramusuhuza, batangira kugenda baganira, umukobwa amwisunga nk’umufashije urugendo ngo batamwambura kuko atari amuzi, kandi yumva ko bajya bahamburira.’’
Avuga ko bagiye, bajya bahura n’abantu uyu mugabo akabareka bagatambuka, amwigiraho inshuti umukobwa yumva ari umuntu bari kumwe nta kibazo, bageze aho batabona umuntu n’umwe imbere n’inyuma amushikuza ako gakapu.
Umukobwa yaragakomeje, barakarwanira, umugabo amubwira ko nakomeza kumurwanya amuca akaboko, umukobwa arakarekura, umugabo yirukankira mu bishyimbo, umukobwa avuza induru abaturage baramutabara.
Ati’’ Twaramutabaye, atubwira uko bigenze, n’umwambuye uko ameze n’imyenda yari yambaye, dukeka uwo mugabo kuko dusanzwe tumuziho iyo ngeso n’ayo mayeri akoresha kuko byari bimaze kugaragara kenshi afatanwa ibyo yibye. Twagiye gushakisha mu bishyimbo turamubura, tunajya iwe dusanga ntarataha.’’
Bahise bajya gushaka Mudugudu, ababwira ko ubwo uwo mugabo abuze, bamuzindukira mu gitondo cya kare atarabyuka, bakamubaza.
Baramuzindukiye basanga atarabyuka, baramubyutsa akubitanye amaso na wa mukobwa umukobwa avuga ko ari we, umugabo yemera ataruhanyije ko ari we wamushikuje ako gakapu, anavuga ko yagataye mu bishyimbo, ajya kukabereka.
Yongeyeho ko ako gakapu bakabonye iyo telefoni yaguze 35 000 frw itarimo n’ayo mafaranga ye 20, 600.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste, we yavuze ko ababuze ibyo gukora ibibateza imbere bakishora mu bujura bafatiwe ingamba zikaze.
Ati’’Ingamba ya mbere ni uburyo twashyizeho bwo gukusanya amakuru ku bajura bose nk’aba, bituma tubafata tukibamenya ku bufatanye n’abaturage kuko bavuga ko koko ntacyo bakibatungana, tukabasaba kutabahishira, akaba ari muri urwo rwego n’uyu yafashwe.’’
Yaboneyeho gushimira abaturage bagize uruhare mu ifatwa rye, abasaba gukomereza aho.