BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

sam
Last updated: June 7, 2025 12:26 pm
sam
Share
SHARE

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 52 amufatiranye mu burwayi, aho yamusanze mu rugo acunze nta wundi muntu uhari akamusambanya.

Byabaye ku wa 03 Kamena 2025 mu masaha ya saa sita z’amanywa mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru yamenyekanye avuga ko uwo musore yacunze uwo mugore arwaye kandi ari wenyine mu rugo maze yinjira mu nzu amufata ku ngufu.

Ngo uyu mugore yahise atabaza, maze abaje kumutabara bafata uwo musore, n’uwo mugore bamugira inama yo kujya gutanga ikirengo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko RIB yatangiye iperereza kuri uwo musore, aho ubu “afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”

Uyu muyobozi yaboneho umwanya wo gusaba abaturage kuzibukira ibyaha byose kuko biganisha ahabi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika…

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gushikuza umukobwa agakapu karimo telefone

Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w'imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB…

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata…

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha…

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

3 Min Read
Mu Rwanda

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

1 Min Read
Mu Rwanda

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

1 Min Read
Mu Rwanda

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?