Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka (EJVM) baganiriye n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23.
Tariki ya 2 Kamena, Umuyobozi wa EJVM, Lucky Cholwe n’abandi bakorera muri uru rwego, basuye ubuyobozi bwa AFC/M23 ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, baganira ku mahoro ndetse n’umutekano.
Muri ibi biganiro, Guverineri w’iyi ntara, Bahati Erasto Musanga, yijeje EJVM ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Cholwe yagize ati “Mbere na mbere, ndagira ngo nshimire Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru. Nazanye n’itsinda ryanjye kugira ngo tuganire. Ndashimira AFC/M23 kuba yaduhaye aya mahirwe yo guhura na we. Twaganiriye nk’abavandimwe ku bibazo bitandukanye bibangamiye intara.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko ibyajyanye itsinda rya EJVM muri Kivu y’Amajyaruguru ari ukugenzura uko umutekano uhagaze, nk’uko biri mu nshingano z’uru rwego, bityo ko nta kibazo kirimo.
Ambasade ya RDC mu Burundi tariki ya 3 Kamena yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Inama Mpuzamahanga y’akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ibaruwa yamagana urugendo rw’itsinda rya EJVM muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi Ambasade yasobanuye ko AFC/M23 yahungabanyije umutekano wa Kivu y’Amajyaruguru, bityo ko itsinda rya EJVM ryagiye gushyigikira iri huriro, bihabanye n’amahame y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango iharanira amahoro.
Yasabye Umunyamabanga Mukuru wa ICGLR kugaragaza uruhande ishyigikiye, hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 igenzura ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.