Hari intambara ikomeye hagati y’umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw’isi n’umunyaporitike wa mbere akomeye akaba na perezida w’igihugu k’igihangange kuri iy’ Isi.
Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Elon Musk usanzwe ari umushoramari ukomeye ndetse n’umuyobozi w’ibigo bikomeye nka Tesla na SpaceX, barimo guterana amagambo ku mugaragaro, aho buri wese ari gushinja mugenzi we gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro.
Ibi byose byatangiye nyuma y’uko Trump ashyizeho itegeko rishya ryiswe ‘Big Beautiful Bill,’ ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko ryitezweho kongera ingengo y’imari y’igisirikare no kugabanya amafaranga ajya mu mavuriro rusange no mu ngufu zisubira, ariko rikaba ryaravuzweho byinshi kubera ko rishobora kongera cyane umwenda w’igihugu.
Elon Musk ntiyatindiganyije kugaragaza ko atishimiye iri tegeko. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko igihugu kiri gutwarwa nabi kandi ko iri tegeko rishobora kurushaho gusenya ubukungu bw’Amerika. Yagize ati: “Turimo kongera umwenda ku rwego ruteye impungenge. Twamaze kurenza tiriyali ebyiri z’amadolari kandi bikomeje kwiyongera. Iri tegeko ni intambwe igana ahabi.”
Ntibyatinze, Trump nawe yamusubije amushinja kuba ari umuntu wivuguruza. Yatangaje ko Musk arimo kubabazwa n’uko Leta ye yahagaritse inkunga yagenerwaga inganda zikora imodoka zikoresha amashanyarazi, ibintu bigira ingaruka ku bikorwa bya Musk.
Ati: “Elon arababaye cyane kuko twahagaritse amafaranga yahabwaga uruganda rwe. Yari abizi kuva kera, ariko arimo gukina politiki. Itegeko twemeje ni ryo ryiza cyane, rigabanya gusesagura kandi rikazamura ibijyanye n’ubushobozi bw’igihugu.”
Uko intambara y’amagambo yakomezaga gufata indi ntera, Musk yashyize hanze ubutumwa bwakururiye benshi amatsiko, aho yavuze ko Trump ari ku rutonde rw’abantu bagiye bagaragara mu bikorwa by’umuherwe Jeffrey Epstein uherutse gupfa afunzwe ashinjwa ibyaha bikomeye. Ibi byakurikiwe n’andi makuru yavugaga ko Trump yigeze kugaragara inshuro nyinshi mu ndege ya Epstein, nubwo nta cyaha cyamuhamye.
Trump yasubije avuga ko ibyo Musk avuga ari ibinyoma ndetse amushinja kuba arimo gukora ibyo byose kubera ko yamusabye kuva ku buyobozi bw’ikigo gishinzwe gukoresha neza umutungo wa Leta.
Ati: “Elon ni we wateje ikibazo. Narabimubwiye kare ko agomba kureka gushaka kuyobora icyo kigo. Ubu arimo kwihimura, akavuga ibyo yishakiye byose.”
Mu gihe ibi birego bikomeje, abasesenguzi ba politiki bemeza ko Trump ashobora kuba arimo gukoresha aya mayeri yo gutunga agatoki abanyemari bakomeye, agamije kwiyubakira isura y’umuyobozi udatinya kurwanya ruswa n’abakire bakomeye. Nyamara hari n’ababona ko ari uburyo bwo gusibanganya ibibazo by’ubukungu igihugu gifite, byaba byaratewe n’amategeko ashyirwaho n’ubutegetsi bwe.
Si ibyo gusa kandi, hari n’abavuga ko uyu mukuru w’igihugu ashaka kugaragaza ko ari we ushoboye gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije Amerika, mu gihe abandi bavuga ko iri tegeko rishya rishobora kugira ingaruka ku bantu batishoboye.
Mu gihe impaka zikomeje, benshi bibaza niba aba bagabo bombi bazongera kwicarana nk’inshuti nk’uko byahoze, cyangwa niba uru rugamba rw’amagambo ari intangiriro y’umwuka mubi uzamara igihe kirekire.