Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyategetse abasirikare bashya kuguma ari ngaragu kugeza bamazemo imyaka irindwi bakabona gushaka.
Binyuze mu muvugizi w’iki gisirikare(FARDC), Major General Sylvain Ekenge, yavuze ko abasirikare bashya binjira mu gisirikare bagomba kuba biyemeje kuba ingaragu mu gihe cyimyaka irindwi ndetse nta n’umwana bagomba kuba bafite.
Ibi bitangajwe nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga humvikanamo Guverineri mu rwego rwa Gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt Gen Johnny Luboya, avuga ibibazo by’imyitwarire mibi bituma urugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 barutsindwa.
Yavuze ko ingabo ayoboye zugarijwe n’ibibazo by’ingutu birimo inyerezwa ry’imishahara yabo, imfubyi n’abapfakazi bazizwe n’abasirikare baguye ku rugamba n’ibindi.
Bivugwa ko nyuma y’aya magambo yahise ahamagazwa i Kinshasa gutanga ubusobanuro ku byo yatangaje , leta yise kugumura abasirikare bari ku rugamba.
Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, ku wa 3 Kamena 2025 yavuze ko imfubyi n’abapfakazi badahabwa ubufasha ari abatujuje ibisabwa.
Yashimangiye ko ubu abari kwinjira mu gisirikare bagomba kubanza kumaramo imyaka irindwi bakabona kwemererwa gushaka.
Ati “Umusirikare urangije imyitozo ya gisirikare, nk’urugero aba binjiye ejobundi bagomba kwiyemeza ko bazakora imyaka irindwi. Muri iyo myaka irindwi, mbere y’uko amasezerano ye avugururwa, agomba kuba akiri ingaragu, nta mugore, nta mwana.”
Biteganyijwe ko uzashyingirwa cyangwa akabyara mbere y’iyo myaka irindwi bizafatwa nko kunyuranya n’amategeko bityo umuryango we ntacyo uzagenerwa mu gihe yaba ahuye n’ikibazo.