BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abasirikare ba RDC babujijwe gushaka bataramaramo imyaka irindwi

Abasirikare ba RDC babujijwe gushaka bataramaramo imyaka irindwi

sam
Last updated: June 5, 2025 8:43 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyategetse abasirikare bashya kuguma ari ngaragu kugeza bamazemo imyaka irindwi bakabona gushaka.

Binyuze mu muvugizi w’iki gisirikare(FARDC), Major General Sylvain Ekenge, yavuze  ko abasirikare  bashya binjira mu gisirikare bagomba kuba biyemeje kuba ingaragu mu gihe cyimyaka irindwi ndetse  nta n’umwana bagomba kuba bafite.

Ibi bitangajwe nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga humvikanamo Guverineri mu rwego rwa Gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt Gen Johnny Luboya, avuga ibibazo by’imyitwarire mibi bituma urugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 barutsindwa.

Yavuze ko ingabo ayoboye zugarijwe n’ibibazo by’ingutu birimo inyerezwa ry’imishahara yabo, imfubyi n’abapfakazi bazizwe n’abasirikare baguye ku rugamba n’ibindi.

Bivugwa ko nyuma y’aya magambo yahise ahamagazwa i Kinshasa gutanga ubusobanuro ku byo yatangaje , leta yise kugumura abasirikare bari ku rugamba.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, ku wa 3 Kamena 2025 yavuze ko imfubyi n’abapfakazi badahabwa ubufasha ari abatujuje ibisabwa.

Yashimangiye ko ubu abari kwinjira mu gisirikare bagomba kubanza kumaramo imyaka irindwi bakabona kwemererwa gushaka.

Ati “Umusirikare urangije imyitozo ya gisirikare, nk’urugero aba binjiye ejobundi bagomba kwiyemeza ko bazakora imyaka irindwi. Muri iyo myaka irindwi, mbere y’uko amasezerano ye avugururwa, agomba kuba akiri ingaragu, nta mugore, nta mwana.”

Biteganyijwe ko uzashyingirwa cyangwa akabyara mbere y’iyo myaka irindwi bizafatwa nko kunyuranya n’amategeko bityo umuryango we ntacyo uzagenerwa mu gihe yaba ahuye n’ikibazo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

2 Min Read
Mu mahanga

Edgar wabaye perezida wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68

1 Min Read
Mu mahanga

Tanzania yafunze urubuga rwa X irushinja gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi

1 Min Read
Mu mahanga

Tanzania yafunze itorero rya Pantekote ryamaganye ishimutwa ry’abantu

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?