BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda batanu biga ‘AI’ muri Algérie

Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda batanu biga ‘AI’ muri Algérie

sam
Last updated: June 4, 2025 8:58 am
sam
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yahuye n’abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) muri Algerie.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Algérie yahuye n’aba banyeshuri ubwo yasuraga ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha AI rizwi nka ‘ENSIA’.

Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iri shuri yatangajwe na Village Urugwiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025.

ENSIA cyangwa se National School of Artificial Intelligence, ni ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI.

Mu kazi karyo ka buri munsi ryibanda mu kwigisha, gukora ubushakashatsi no guhanga ibishya bishingiye kuri AI. Ritanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’icya gatatu muri AI.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri iri shuri yeretswe imikorere yaryo, ndetse anabonana n’Abanyarwanda batanu baryigamo.

Mbere y’uko Perezida Kagame asura iri shuri, ku mugoroba wo ku wa 1 Kamena 2025, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula nawe yari yarisuye.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwasobanuriye Minisitiri Ingabire Paula, bumwe mu bashakashatsi bwakozwe n’iri shuri n’imishinga rifite mu by’ikoranabuhanga. Yagaragarijwe kandi ubufatanye mpuzamahanga iri shuri rifite mu bijyanye na AI, ndetse n’uburezi bw’amashuri makuru.

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku Isi byamaze gutera intambwe ikomeye mu ikoreshwa rya AI.

Inyungu z’iryo koranabuhanga Abaturarwanda bazibonye cyane by’umwihariko mu bihe bya COVID-19, ubwo hakoreshwaga ‘robots’ mu gufasha abarwayi.

Ahandi u Rwanda rukoresha iri koranabuhanga cyane ni mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, aho hirya no hino hashyizwe camera zigenzura abakora amakosa, ndetse zikabandikira.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.

Iyo ntambwe yahinduye u Rwanda kimwe mu bihugu bike bya Afurika byamaze kwemeza politiki ya AI.

Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.

Ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025 ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algerie ku butumire bwa mugenzi we, Abdelmadjid Tebboune.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ana Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Aligerie

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?