Minisitireri y’Umutekano w’Imbere muri Tanzania yafunze insengero z’itorero rya Pantekote ryitwa Glory of Christ Church nyuma y’aho Umushumba waryo akaba n’umudepite, Josephat Gwajima, yamaganye ishimutwa ry’abantu rikomeje muri iki gihugu.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko iri torero ryafunzwe kubera ko ryamamaza ubutumwa bukangurira abantu kwigumura kuri Leta, kandi ko bubangamira umutekano w’igihugu.
Insengero z’iri torero zikimara gufungwa, abayoboke baryo bagiye gusengera mu mihanda, hoherezwa abapolisi, bahangana hifashishijwe imyuka iryana mu maso ndetse n’amabuye. Ikinyamakuru The Citizen cyasobanuye ko hari abatawe muri yombi.
Gwajima aherutse kuvuga ko ishimutwa ry’abantu riri kuba muri iki gihe ritigeze ribaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mwalimu Julius Nyerere ndetse na Dr. John Pombe Magufuli, ahamya ko yashoboye kubarura abagera kuri 83 bashimuswe.
Yagize ati “CCM ku bwa Nyerere, yewe na Magufuli, ntabwo yigeze ishyigikira ishimutwa ry’abantu. Abari kubikora bafite impamvu zabo bwite. Navuze abantu 83, bamwe baburiwe irengero, abandi barapfuye. Umuyobozi wa Polisi n’abandi bari munsi ye bashyirwaho na Perezida Suluhu. Ko abantu bari gushimutwa, ntibongere kuboneka, ni ibiki biri kuba muri iki gihugu?”
Uyu Mushumba yavuze ko abantu badakwiye guceceka mu gihe hari ababurirwa irengero kuko nta we bitabaho, ati “Abantu bari kuburirwa irengero. Kandi nukomeza guceceka, ntabwo uzi niba ari wowe uzakurikiraho. Yewe na ba Sheikh bari gukurwa mu ngo zabo, bakagaragara bapfuye. Ni nde uzakurikiraho?”
Nyuma yo gufunga izi nsengero, Gwajima yarahiye ko atazigera acecekeshwa mu gihe abantu bakomeza gushimutwa muri Tanzania. Yasabye abayoboke kwitabira amasengesho y’iminsi irindwi muri izi nsengero.
Glory of Christ Church ni rimwe mu matorero manini ari muri Tanzania. Ifite icyicaro gikuru i Dar es Salaam n’amashami arenga 2000 hirya no hino mu gihugu.