Ihuriro rya AFC/M23 riravugwaho gukaza imbaraga mu bice byinshi bisanzwe birimo ibirindiro by’abarwanyi baryo birimo ibyo muri Masisi na Walikale, bivugwa ko bigamije kujya gufata umujyi wa Pinga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko abagihaye amakuru benshi bemeza ko uku gukaza ibirindiro bya AFC/M23 byatangiye mu mpera z’icyumweru gihshize aho ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi hagaragaye imodoka zitwaye abasirikare n’ibikoresho mu bice bya Masisi-Nyabiondo-Kasopo ndetse na za Nyabiondo-Kinyumba muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru ava mu gace ka Nyabiondo, avuga ko amakamyo arindwi yo mu bwoko bwa Kamaz yageze muri uyu mujyi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, bucyeye bwaho ku wa Gatandatu haza andi ane.
Nanone kandi abasirikare ndetse n’ibikoresho byinshi, byoherejwe mu gace ka Kinyumba ku ruzitiro rwa Nyabiondo-Mutongo, ndetse no mu gace ka Kasopo ku ruzitiro rwa Kaandja-Buhimba, muri Teritwari ya Masisi kimwe no mu gace ka Kashebere n’aka Kibati, muri Teritwari ya Walikale.
Iki kinyamakuru kivuga ko aya makuru cyayahamirijwe na bamwe mu bayobozi mu nzego bwite za Leta n’iz’umutekano muri ibi bice bikomeje kongerwamo imbaraga n’ihuriro rya AFC/M23.
Nanone kandi ku bice bishyira Kalembe-Kalonge-Pinga, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, hagaragaye n’ubundi urujya n’uruza rw’abasirikare n’ibikoresho bigamije kongerera imbaraga ibirindiro by’abarwanyi b’iri Huriro.
Uwo muri Gurupoma ya Kisimba wahaye amakuru iki kinyamakuru, avuga ko AFC/M23 yakoresheje inama abaturage ba Kalembe, ndetse ko muri iyo nama iri Huriro ryemeje ko rigiye kurwana rishaka kubohoza umujyi wa Pinga. Nanone kandi undi watanze amakuru avuga ko mu gace ka Mpety hoherekwe intwaro za rutura zigamije gutangiza ibi bitero.