BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jun 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

sam
Last updated: May 31, 2025 2:51 pm
sam
Share
SHARE

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Nk’uko byemejwe na Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23, ibyo biganiro byabereye i Goma byibanze ku gushakira hamwe uburyo bwageza Abanye-Congo ku mahoro arambye, ubufatanye busesuye no kongera kubaka icyizere mu mibanire y’abaturage.

Yagize ati: “Twagiranye ikiganiro cyubaka kuri iki gicamunsi hamwe na Bwana Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa RDC. Twagarutse ku ngingo zireba amahoro, ubufatanye n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.”

Ku itariki ya 26 Gicurasi 2025 ni bwo AFC/M23 yatangaje ko Kabila yageze i Goma, mu ruzinduko rwari rumaze iminsi rutegerejwe. Kabila yari amaze iminsi atangaza ko agiye gusura uyu mujyi ukomeye wo mu burasirazuba bwa Congo.

Mu gihe amaze i Goma, Kabila yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kigenzurwa na AFC/M23, anagirana ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero, kimwe n’abayobozi ba gakondo mu duce dutandukanye.

Hari amakuru yagiye atangazwa ko Kabila akigera i Goma yahuye n’abayobozi ba AFC/M23, ariko icyo gihe byari nk’indamutso isanzwe. Gusa, nyuma y’iminsi mike ni bwo habayeho ibiganiro byimbitse bigamije kurebera hamwe icyakorwa.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida…

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yahawe igihembo cya Ambasaderi…

Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda batanu biga ‘AI’ muri Algérie

Perezida Paul Kagame yahuye n’abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano…

Tanzania yafunze itorero rya Pantekote ryamaganye ishimutwa ry’abantu

Minisitireri y’Umutekano w’Imbere muri Tanzania yafunze insengero z’itorero rya Pantekote ryitwa Glory…

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Nsabimana Pascal w’imyaka 55 wari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Aligerie

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Kazakhstan Tokayev

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?