BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

sam
Last updated: May 31, 2025 2:34 pm
sam
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutandukanya ubutaka bw’iki gihugu, bwitwaje ko butagenzura bumwe muri bwo.

Raporo yamuritswe n’iri huriro tariki ya 30 Gicurasi 2025, isobanura ko tariki ya 28 Gashyantare, Paul Kayembe uyobora urwego rwa RDC rushinzwe gasutamo muri Kivu y’Amajyaruguru, yafashe icyemezo cyo gusoresha ibicuruzwa bituruka mu bice rigenzura, nk’aho biva mu mahanga.

Icyo gihe, Kayembe wahungiye mu mujyi wa Beni yagize ati “Ibicuruzwa byose biva mu mujyi wa Goma, ku kibuga cy’indege cya Goma, Bunagana na Ishasha bifatwa nk’ibiva mu mahanga, hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza ya gasutamo.”

AFC/M23 yasobanuye ko icyemezo cya Kayembe kinyuranya n’ingingo ya 1 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko imipaka ya RDC yemejwe tariki ya 30 Kamena 1960 idakwiye guhindurwa mu rwego rwo kubahiriza ubwigenge bw’iki gihugu.

Iti “Kubera gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa biva n’ibijya mu bice bigenzurwa na AFC/M23, bikishyurirwa nk’aho biva mu mahanga, ubwo umujyi wa Goma, Bunagana na Ishasha ifatwa ubu nk’igice cy’ikindi gihugu.”

Tariki ya 31 Werurwe, Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakozi bayo bagumye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho kwimukira mu mujyi wa Beni wimuriwemo ibiro by’intara.

AFC/M23 yagaragaje ko iki cyemezo kinyuranyije n’ingingo ya 36 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko nta mukozi ukwiye gukorerwa ivangura bitewe n’aho akomoka, igitsina cye, ibitekerezo, imyemerere cyangwa se ubushobozi afite mu rwego rw’ubukungu.

Iri huriro ryasobanuye ko ibi byemezo bya Leta ya RDC ari ubugambanyi bukomeye, riti “AFC/M23 ifata ibi bikorwa byo gutandukanya, guheza ndetse no gukata igice cy’igihugu bikorwa na Leta ya Kinshasa ari icyaha cy’ubugambanyi bukomeye.”

Iyi raporo y’impapuro 38 isubiza ibirego byinshi AFC/M23 ishinjwa na Leta ya RDC n’imiryango mpuzamahanga, birimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi Sosiyete…

Mutamba yasabye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa mu rubanza rwe

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse…

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?