BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 27, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

sam
Last updated: May 31, 2025 2:31 pm
sam
Share
SHARE

Umuryango w’Abibumbye Loni uratanga impuruza ko abaturage ba Gaza 100% bugarijwe n’inzara nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bishinzwe imfashanyo muri Loni (OCHA).

Yagize ati: “Gaza ni cyo gihugu gifite inzara ku Isi, aho 100% by’abaturage babangamiwe n’inzara.”

Umuvugizi wungirije wa OCHA, we yagize ati: “Ni ko karere konyine, igihugu cyangwa agace gafunganye, aho abaturage bose bugarijwe n’inzara. Birenze uko umuntu yabivuga, biteye ubwoba.”

Ambasaderi wa Isiraheli mu Muryango w’abibumbye i Geneve Daniyeli Meron, kuri X, ashinja ibigo bya Loni ko ari uguhisha ukuri ahubwo ari ugutera icyasha Isiraheli.

Yongeyeho ati: “Loni igaburira Hamas, tutahamya ko imfashanyo igera ku bo igenewe.

Umuvugizi wa OCHA yasobanuye birambuye ingorane Loni ihura nazo mu rwego rwo kugeza imfashanyo muri Palesitina kuko Isiraheli isa n’irekura agatonyanga mu Nyanja, nyuma y’amezi arenga abiri ubwo yuburaga igitero cya gisirikare muri Werurwe 2025.

Uwo muvugizi, akomeza asobanura ko nubwo amakamyo y’imfashanyo 900 yemerewe na Isiraheli gutambuka ariko umutekano muke n’intambara bikomeje gutuma agera kuri 600 ari yo yonyine yemerewe gupakururwa, akaba ari make harebwe ibikenewe.

Laerke avuga komu mateka ya vuba ku Isi, iki ari ikibazo kuko n’iyo iyo mfashanyo nke ishoboka ihageze, abaturage baba basa n’abiyahura nabo bahita bayiraramo.

Ati: “Imfashanyo imaze kwinjira muri Gaza, akenshi ifatwa ako kanya n’abaturage.”

Umuvugizi woroheje ati: “Ni ikibazo cyo kubaho, ikibazo cyoroshye cyo kubaho. Igikorwa cyifuza kugaburira umuryango wabo ndetse n’abana babo.”

Yongeyeho ati: “Uretse ibyo, ubufasha muri aya makamyo yatewe inkunga n’abaterankunga zigomba kujyanwa kuri abo bantu, ntabwo rero nabarenganya.” Iyi mfashanyo igenewe abantu bo muri Gaza ntabwo ikwirakwizwa nkuko twifuza.”

Abajijwe ibijyanye n’imikorere y’umuryango mushya wa Gaza (GHF), ugashyigikirwa na Isiraheli na Amerika, Laerke yagize ati ntigikora.

Umuryango w’Abibumbye, n’imiryango itegamiye kuri Leta, yanze gukorana na GHF, kuko gahunda yayo itubahiriza amahame shingiro y’imfashanyo ariyo kutagira aho ubogamira, n’ubwigenge.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

I Kigali humvikanye umutingito uri ku gipimo cya 2,3 

Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na gas (RMB) rishinzwe gusuzuma imitingito,…

Masisi: AFC/M23 yafashe akandi gace nyuma yo kugabwaho igitero na Wazalendo

Ihuriro AFC/M23 ryafashe agace ka Mulema muri teritwari ya Masisi nyuma yo…

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

Nigeria yinjiye mu bihugu birimo u Rwanda byasabye ubuyobozi bwa Formula One…

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

2 Min Read
Mu mahanga

DRC: Fayulu yagaragaje uko Tshisekedi yashatse guhunga ibiganiro byatangijwe na Kiliziya na Angilikani

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?