BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jun 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nangaa yahishuye abagize uruhare mu kwibira Tshisekedi amajwi

Nangaa yahishuye abagize uruhare mu kwibira Tshisekedi amajwi

sam
Last updated: May 31, 2025 2:28 pm
sam
Share
SHARE

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu kwibira amajwi Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera za 2018.

Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube wa Mario Nawfal, Nangaa yashimangiye ko Tshisekedi ari ku butegetsi atigeze atorerwa kuva mu myaka irenga itandatu ishize, kandi ko ari kukiroha mu manga y’ibibazo birimo amacakubiri.

Nangaa yabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya RDC kuva mu 2015 kugeza mu 2021. Ni we watangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora yo mu 2018 ku majwi 38,56%, akurikirwa na Martin Fayulu wagize 34,82%.

Yabajijwe niba atari we wafashije Tshisekedi kujya ku butegetsi, asubiza ko kwibira uyu Mukuru w’Igihugu amajwi byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye za Leta ya RDC n’umuryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Sinateguye intsinzi ya Tshisekedi ahubwo habayeho gukorana kw’inzego nyinshi. Urabizi ko iyo utegura amatora, Komisiyo y’Amatora iyagiramo uruhare ariko hari abandi nk’Inteko Ishinga Amategeko, igisirikare, izindi nzego nka Guverinoma ariko n’umuryango mpuzamahanga iyo bigeze kuri Congo.”

Nangaa yasobanuye ko abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) na bo bagize uruhare mu guha Tshisekedi intsinzi y’amatora.

Ati “Bose bari bahari kandi barabyemeye bati ‘Ntacyo bitwaye. Ubu ni bwo buryo bwiza’. Ni yo mpamvu navuze ko atari njyewe. Yewe na MONUSCO, ubutumwa bwa Loni, yabigizemo uruhare.”

Martin Fayulu ni we wari watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2018. Uyu munyapolitiki aracyabihamya, agaragaza ko ari we Perezida wa RDC watowe n’abaturage nubwo Tshisekedi ari we uyoboye iki gihugu

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida…

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yahawe igihembo cya Ambasaderi…

Perezida Kagame yasuye Abanyarwanda batanu biga ‘AI’ muri Algérie

Perezida Paul Kagame yahuye n’abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano…

Tanzania yafunze itorero rya Pantekote ryamaganye ishimutwa ry’abantu

Minisitireri y’Umutekano w’Imbere muri Tanzania yafunze insengero z’itorero rya Pantekote ryitwa Glory…

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Nsabimana Pascal w’imyaka 55 wari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

2 Min Read
Politike

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

3 Min Read
Politike

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

1 Min Read
Politike

Museveni ahamya ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?