BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 20, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe muri Kazakhstan

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe muri Kazakhstan

sam
Last updated: May 28, 2025 9:23 am
sam
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yageze muri Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi, aho azanitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana [Astana International Forum].

Perezida Kagame na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, baragirana ibiganiro bibera mu muhezo mbere yo kuganira n’itangazamakuru. Harasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko azanageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana iteganyijwe kuva ku wa 29-30 Gicurasi nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibitangaza.

Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga uruhagarariye muri icyo gihugu mu 2016.

Muri Nzeri 2024, habaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.

Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu na politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by’umusaruro mbumbe w’Akarere, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz. Kinafite umutungo munini w’amabuye y’agaciro.

Astana International Forum ni ihuriro mpuzamahanga iba buri mwaka, ikabera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan. Yatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 ihindurirwa izina ndetse n’ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.

Ihuriza hamwe Abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi nk’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Turkmenistan byatangiye urugendo rw’ umubano mu bya dipolomasi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza bwasabye kwihutisha ibikubiye mu masezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?