BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 29, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Kenya: Abanyeshuri batwitse inzu bararagamo kubera ko bimwe uruhushya rwo kureba Match

Kenya: Abanyeshuri batwitse inzu bararagamo kubera ko bimwe uruhushya rwo kureba Match

sam
Last updated: May 27, 2025 12:27 pm
sam
Share
SHARE

Muri Kenya, abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mbale High School, batwitse inzu bararagamo kubera ko babujijwe kureba ‘match’ cyangwa se umukino bashakaga kureba, ibyo bibatera uburakari bwatumye bafunga n’umuhanda unyura imbere y’iryo shuri.

‎Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyiraho kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ubwo abanyeshuri bo muri iryo shuri ryisumbuye rya Mbale ryigamo abahungu bonyine, riherereye muri Kawunti ya Vihiga batwikaga imwe mu nyubako z’ishuri ari na yo bararagamo, bakabikora mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye icyemezo cyafashwe n’ikigo ko batazongera kureba imikono, ariko hakiyongeraho no kuba hari ibindi bibazo bari baragejeje ku buyobozi bw’ikigo ntibyashakirwa umuti.

‎Nyuma yo gutwika iyo nzu bararagamo, abo banyeshuri ngo bafashe utubati ubusanzwe babikamo ibikoresho byabo, badushyira mu muhanda Mbale-Chavakali, unyura kuri iryo shuri ryabo, kandi unyuramo ibinyabiziga byinshi, bituma abasanzwe bawukoresha bahura n’ikibazo gikomeye cyo gushaka izindi nzira banyuramo, ndetse n’inzego z’umutekano zitangira kugerageza guhosha iyo myigaragambyo.

‎Ikinyamakuru TUKO.co.ke cyandikirwa aho muri Kenya, cyatangaje ko imyigaragambyo yatangiye nyuma gato y’uko bimwe uruhushya rwo kureba umupira w’amaguru, bibatera uburakari bwinshi bibyara imvururu, ubuyobozi bw’ikigo bunanirwa guhita buzihagarika.

‎Abaturiye iryo shuri babonye uko iyo myigaragambyo yatangiye, bavuga ko byatangiye babona umwotsi mwinshi uzamuka uturuka muri icyo kigo cy’ishuri, nyuma batangira kwangiza ibintu bitandukanye, harimo ibikoresho by’ikigo bajugunyaga mu muhanda, batwika imodoka zimwe na zimwe, basenya bimwe mu bikuta by’inyubako z’ishuri, indi barayitwika, mu gihe abashinzwe umutekano barimo bagerageza kubihosha, ariko ntibyahita bibakundira kugeza mu masaha akuze y’ijoro.

‎Hari raporo zamaze gutangwa zigaragaza ko hari bamwe mu banyeshuri bajyanywe mu bitaro nyuma yo gukomerekera muri iyo myigaragambyo, abandi baburirwa irengero kuko birutse bahunga inzego z’umutekano, bajya kwihisha mu giturage ahaturiye iryo shuri.

‎

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

Hatangajwe itariki y’Ibirori byo kwita  Abana b’Ingagi izina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana…

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

Marocco n’ u Rwanda kimwe n’Afurika y’epfo ni bimwe mu bihugu bigiye…

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru…

Museveni ahamya ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwanditsi w’Umunya-Kenya,Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana , ku myaka 87.

3 Min Read
Mu mahanga

Leta ya RDC yashoye miliyari y’Amadolari mu nzego z’umutekano mu 2025

2 Min Read
Mu mahanga

Abanya-Palestina bagera kuri 24 bapfiriye mu bitero bya Israeli

4 Min Read
Mu mahanga

U Burayi buzasenyuka: Merkel wayoboye u Budage yatanze umuburo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?