BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

sam
Last updated: May 27, 2025 9:33 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyahakanye amakuru avuga ko abasirikare bacyo bazava mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazamburwa intwaro zabo bwite, nibagera mu Rwanda.

Aya makuru yatangajwe na City Press tariki ya 25 Gicurasi 2025, agaragaza ko umutekano w’aba basirikare uzaba uteye impungenge mu gihe bazaba bava mu butumwa bw’umuryango wa Afurikay’amajyepfo (SADC) muri RDC.

Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo, Rear Admiral Prince Tshabalala, yatangaje ko aya makuru ari ibinyoma kandi ko agamije guca igikuba ndetse no gutesha agaciro umuhate w’abateguye igikorwa cyo gucyura aba basirikare.

Tshabalala yagize ati “Uwanditse iyi nkuru ntabwo yasuzumye aya amakuru kuri SANDF mbere yo kwemeza ko abasirikare bacu bazamburwa intwaro ubwo bazaba berekeza muri Tanzania, banyuze mu Rwanda.”

Uyu musirikare yasobanuye ko bigaragara ko uwanditse iyi nkuru adasobanukiwe uburyo bwo gucyura ibikoresho bya gisirikare byifashishijwe mu bikorwa mpuzamahanga.

Tariki ya 29 Mata, ingabo zari mu butumwa bwa SADC muri RDC zacyuye icyiciro cya mbere cy’ibikoresho, zibinyujije mu Rwanda. Tariki ya 25 Gicurasi hacyuwe icya karindwi.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo gisobanura ko SADC yemeje ko hazabanza gucyurwa ibikoresho, hakazakurikiraho abasirikare. Biteganyijwe ko muri rusange, ibi bikorwa bishobora kurangira muri Kamena 2025.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

Hatangajwe itariki y’Ibirori byo kwita  Abana b’Ingagi izina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana…

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

Marocco n’ u Rwanda kimwe n’Afurika y’epfo ni bimwe mu bihugu bigiye…

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru…

Museveni ahamya ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
Umutekano

RDC: Hongeye kuba imirwano hagati ya Wazalendo na M23 mu duce twa Masisi

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?