BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, May 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Kabila nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa yageze i Goma

Kabila nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa yageze i Goma

sam
Last updated: May 26, 2025 9:02 am
sam
Share
SHARE

Joseph Kabila Kabanga wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 18, , nyuma yo kwamburwa ubuhangarwa na leta ya Kinshasa yaraye ageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya  politike Lawrence Kanyuka ubwo yamuhaga ikaze agira ati” Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe”

Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Ageze muri uyu mujyi nyuma y’ibihuha mu kwezi bivuga  ko Kabila yageze i Goma icyo gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangiza ibikorwa byo kumukurikirana mu butabera, ndetse busaba ko imitungo ye ifatirwa.

Ibi Kabila yarabinenze avuga ko ari “ibyemezo bihutiyeho” byafashwe na leta, byarimo guca mu gihugu ishyaka rye rya PPRD (‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie’) no gufatira imitungo ye.

Uyu munyapolitike kandi yahawe ikaze n’ Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, avuga ko yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro .

Nangaa yahaye ikaze n’abandi bose bifuza gusubira muri RDC, kugira ngo hamwe na AFC/M23, bahagarike ubutegetsi bw’igitugu, amacakubiri ndetse banateze imbere RDC.

Mbere y’uko Kabila agera i Goma, yasabye Leta ya RDC guhagarika akababaro ikomeje guteza abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, igafungura banki yafunze kuva muri Mutarama.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye…

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga,…

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika 2024 bunamiwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo…

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwanditsi w’Umunya-Kenya,Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana , ku myaka 87.

3 Min Read
Mu mahanga

Leta ya RDC yashoye miliyari y’Amadolari mu nzego z’umutekano mu 2025

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Abanyeshuri batwitse inzu bararagamo kubera ko bimwe uruhushya rwo kureba Match

2 Min Read
Mu mahanga

Abanya-Palestina bagera kuri 24 bapfiriye mu bitero bya Israeli

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?