Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi, imfungwa 11 zatorotse gereza , mu kagari k’ubushinjacyaha kegeranye n’urukiko rw’amahoro rwa Sekebanza mu ntara ya central Congo.
Umuyobozi w’akarere, yemeye iby’aya makuru avuga ko izi mfungwa zatorotse zifashishije imiterere y’iyi gereza ndetse no kuba nta bapolisi bahagije bafite kugira ngo babakurikirane.
Nk’uko amakuru amwe abitangaza,avuga ko uku gutoroka kwabaye ahagana mu ma saa munani.
Aba bagororwa baratorotse nyuma yo kumena urugi rw’icyuma rwagereza rusanzwe rufungurwa n’ abapolisi bonyine.
Ibi byabaye mu gihe umupolisi yageragezaga kujyana imfungwa zifite intege nke ku isoko rya buri cyumweru i Kinzau Mvuete, ryakozwe buri wa gatandatu kugira ngo bakusanye amafaranga yo kugaburira imfungwa.
Patchely Lendo avuga ko benshi mu bantu 11 batorotse bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gufata ku ngufu ndetse bakaba bari bategereje koherezwa muri gereza ya Tshela, aho bagombaga gukatirwa n’inkiko.
Umuyobozi w’akarere ka Sekebanza na we yahamagariye abayobozi kubaka gereza nziza zikomeye mu ifasi ye, agaragaza ko abagororwa iyo bimuriwe muri gereza ya Tshela babuzwa gusurwa n’abagize imiryango yabo kubera intera ndetse n’abazirimo bafite ikibazo cy’imirire mibi.