BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, May 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Joseph Kabila yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo kumwambura ubudahangarwa

Joseph Kabila yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo kumwambura ubudahangarwa

sam
Last updated: May 25, 2025 7:23 am
sam
Share
SHARE

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanenze bikomeye ubutegetsi bw’uwamusimbuye ,abwita ubw’igitugu.

Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo ku wa 23 Gicurasi 2025, ryatambutse kuri YouTube ku mugoroba wo ku wa gatanu ari ahantu hatazwi, nyuma y’umunsi sena ya DRC imukuyeho ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe mu rukiko.

Abategetsi ba DRC barashaka kurega uyu wahoze ari perezida ibyaha by’ubugambanyi n’ibyaha byo mu ntambara, bavuga ko afitanye imikoranire n’inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, zafashe imijyi myinshi mu burasirazuba bwa DRC.

Kabila, wari ku butegetsi hagati y’umwaka wa 2001 n’uwa 2019, yavuze ko yari yaracecetse kuko yumvaga ubumwe bw’igihugu buri mu byago.

Kabila yasobanuye ko umutekano wazambye mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu burasirazuba bwa bw’igihugu, bitewe n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ati “Kuzamba k’umutekano kwatewe n’imiyoborere mibi y’igihugu, aho uru rwego rwaranzwe n’imyitozo ya gisirikare itangwa nabi, abantu bakinjizwa mu gisirikare hashingiwe ku moko ndetse abofisiye bakuru biganjemo abavuga Igiswahili bagafungwa badaciriwe urubanza.”

Kabila yagaragaje ko icyemezo cy’ubufatanye na FDLR n’imitwe ya Wazalendo cyashoboraga kugira ingaruka zo kwagurira intambara mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kose.

Ati “Ubwo Leta yatangiraga gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi, FDLR n’amagana y’imitwe y’Abanye-Congo, yari ifunguye inzira yo kwagurira amakimbirane mu karere, ibyari kugira ingaruka zidakumirwa ku mutekano w’akarere.”

Kabila yasabye Leta ya RDC gucyura ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bw’iki gihugu, ashima ko umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) watangiye gucyura izo wari waroherejeyo mu Ukuboza 2023.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ukraine yashinje u Burusiya kuyigabaho ibitero byahitanye abanyu umunani

Abategetsi bo muri Ukraine bavuga abantu umunani bapfuye, abandi barenga 30 bakomerekera…

Congo-Central: Imfungwa 11 zatorotse kasho ya Sekabanza

Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi, imfungwa 11 zatorotse gereza ,…

Joseph Kabila yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo kumwambura ubudahangarwa

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanenze…

Urukiko rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Habiyambere Zacharie yategetswe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma y'uko urukiko rw'ibanze rwa…

Uhagarariye u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo ye

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?