Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Loni.
Amb Ngoga yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe, anizeza kuzikora mu buryo buteza imbere ibitekerezo bihuriweho.
Agiye guhagararira u Rwanda asimbuye Amb Rwamucyo wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu Ukwakira 2023, nyuma yo gusimbura kuri uwo mwanya Amb Gatete Claver.
Mbere yuko ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda, Amb Ngoga yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.
Ambasaderi Martin Ngoga yavukiye muri Tanzania, mu mwaka wa 1968.
Niho yize amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko. Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’Ubutabera ya Tanzania.
Martin Ngoga yanakoze mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Tanzania, nk’uwimenyereza umwuga.
Martin Ngoga ageze mu Rwanda, yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Yaje kuzamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yagizwe kandi Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera.
Hashize imyaka ibiri gusa yongeye kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bwari ubucukumbuzi bushingiye muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.
Martin Ngoga yabaye muri siporo y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ndetse yanabaye Visi Perezida wa FERWAFA. Icyo gihe iri shyirahamwe ryaborwaga na Gen Jean Bosco Kazura.
Muri 2019, Ngoga yashyizwe mu itsinda ry’inzoberere mu mupira w’amaguru. Ni itsinda ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Kwari ukugira ngo ririya tsinda rifashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika.
Martin Ngoga yatorewe kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA).
Tariki ya 15 Gicurasi 2025, iyi nama yabereye i Asunción muri Paraguay , hatorwa abazayobora Akanama gashinzwe Imyitwarire mu myaka ine iri imbere.
Martin Ngoga yatowe nk’Umuyobozi wako, yungirizwa na Bruno De Vita na Parasuraman Subramanian, muri manda y’imyaka ine.