BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

sam
Last updated: May 23, 2025 6:37 am
sam
Share
SHARE

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila, inatanga uburenganzira bwo kumukurikirana mu nkiko.

Joseph Kabila asanzwe ari umusenateri w’ubuzima bwose , ubushinjacyaha bwagisirikare rwasabye sena kumwambura ubudahangarwa bumushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu, gufasha no gutera inkunga umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi by’intara ya Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru.

Ibi byaha bihuzwa n’uko bivugwa ko yaba yaragiye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’uyu mutwe , bikaba ikimenyetso simusiga ko awuri inyuma nubwo ntakimenyetso nakimwe kigaragaza ko yaba yarahakandagiye.

Tariki ya 15 Gicurasi, Abasenateri barateranye kugira ngo basuzume banafate icyemezo kuri ubu busabe , ariko bananirwa kumvikana bitewe n’uko hari abagaragaje ko uwabaye Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’Inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubu busabe.

Iyi komisiyo yari igizwe n’abasenateri 40 yahawe amasaha 72 yo kuba yatanze umwanzuro ugaragaza niba bishoboka ko Kabila yamburwa ubu budahangarwa.

Abasenateri 88 nibo batoye bemera ko yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu yabaye impfabusa.

Iki cyemezo cya sena ya DR Congo kirafungura inzira ku bucamanza bwa gisirikare bushobora gutangira kumuburanisha kuri ibi byaha ubushinjacyaha bumurega.

 

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Habiyambere Zacharie yategetswe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma y'uko urukiko rw'ibanze rwa…

Uhagarariye u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo ye

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera…

Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga…

Se wabo wa Muhoozi yiyemeje ko agiye kumucyebura akamushyira ku murongo

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho…

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?