Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila, inatanga uburenganzira bwo kumukurikirana mu nkiko.
Joseph Kabila asanzwe ari umusenateri w’ubuzima bwose , ubushinjacyaha bwagisirikare rwasabye sena kumwambura ubudahangarwa bumushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu, gufasha no gutera inkunga umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi by’intara ya Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru.
Ibi byaha bihuzwa n’uko bivugwa ko yaba yaragiye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’uyu mutwe , bikaba ikimenyetso simusiga ko awuri inyuma nubwo ntakimenyetso nakimwe kigaragaza ko yaba yarahakandagiye.
Tariki ya 15 Gicurasi, Abasenateri barateranye kugira ngo basuzume banafate icyemezo kuri ubu busabe , ariko bananirwa kumvikana bitewe n’uko hari abagaragaje ko uwabaye Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’Inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubu busabe.
Iyi komisiyo yari igizwe n’abasenateri 40 yahawe amasaha 72 yo kuba yatanze umwanzuro ugaragaza niba bishoboka ko Kabila yamburwa ubu budahangarwa.
Abasenateri 88 nibo batoye bemera ko yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu yabaye impfabusa.
Iki cyemezo cya sena ya DR Congo kirafungura inzira ku bucamanza bwa gisirikare bushobora gutangira kumuburanisha kuri ibi byaha ubushinjacyaha bumurega.