BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Aug 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

sam
Last updated: May 22, 2025 11:13 am
sam
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Ni ingingo yaganiriweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot.

Aba bombi bari i Buruseli mu Bubiligi mu nama bahuriyemo, yahuje Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, yatangaje ko Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro bishingiye ku butwererane ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere.

Yagize iti: “Baganiriye ku mubano, amahoro n’ikibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, aherutse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025.

Yari yoherejwe mu Rwanda nk’intumwa ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Icyo gihe kandi Jean-Noël Barrot yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo guteza imbere amahoro mu Karere.

U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zitandukanye.

Mu 2024, u Bufaransa bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, aho buzatanga miliyoni 400 z’Amayero azafasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gihe cy’imyaka itanu.

Muri uwo mwaka kandi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’iry’u Bufaransa, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye ku wa 29 Gicurasi, agamije guteza imbere uyu mukino mu bihugu byombi.

Mu 2023, Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigega cyayo gishinzwe u Bufaransa, Agence française de développement (AFD), yasinye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni €75 azifashishwa havugururwa ibitaro bya Ruhengeri.

Hasinywe kandi amasezerano ya miliyoni €16 azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu turere two mu cyaro.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kujya mu murongo mwiza nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi mu 2021.

Muri Kamena, 2024, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron mu biro bye. Mu Ukwakira k’uwo mwaka kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa, byibumbiye mu muryango OIF.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu

U Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano atanu mu nzego zitandukanye,…

Gen. Mubarakh Muganga, yakiriye intumwa za gisirikare zo muri Sri Lanka

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo…

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yashyizeho abayobozi babiri…

Nestor Ntahontuye, yarahiriye kuyobora Guverinoma nshya nka Minisitiri w’Intebe mu Burundi.

Kuri uyu wa 6 Kanama 2025 Nestor Ntahontuye yarahiriye inshingano nshya yahawe…

Gaza: Loni yongeye gutanga umuburo ku nzara iri guca ibintu

Umuryango w’Abibumbye wongeye kugaragaza ko abatuye mu gace ka Gaza bugarijwe n’inzara…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

RDF yemeje ko iri gukurikirana abantu 22 barimo abasivile

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Inteko Ishinga mategeko y’u Rwanda wamaganiye kure amagambo ya Vital Kamerhe

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Herekanywe Amashusho Ashinja Kabila Ubugambanyi

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?